Rwanda: Inzego zose zizashyirwamo ikoranabuhanga rihangano

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, yatangaje ko inzego zose zizashyirwamo ikoranabuhanga kuko yasanze ari inkingi ya mwamba muri ibi bihe Isi igezemo.

Ibi biratangazwa mu gihe raporo ku bijyanye n’umurimo yashyizwe hanze n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (World Economic Forum) y’umwaka ushize igaragaza ko hagati ya 2023 na 2027, ikoranabuhanga rihangano (Artificial Intelligence) rizaba rifite uruhare runini ku mirimo yose ku kigero cya 25,6.

Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere GIZ ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), cyahuguye abanyamakuru mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku baturarwanda bose bagasobanukirwa byinshi ku bwenge buhangano.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa yavuze ko impamvu bafashe iya mbere mu guhugura abanyamakuru byatewe n’uko bagomba kubanza kumenya ibikubiye muri politiki y’igihugu y’ubumenyi buhangano mu rwego rwo kuyisangiza imbaga nyamwinshi.

Yagize ati“Igihugu gishyira imbaraga mu buryo bwo guhugura abantu benshi by’umwihariko mu mashuri hashyirwaho politiki ndetse n’ingamba zo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.”

Avuga ko u Rwanda rumaze gutera imbere ndetse ari kimwe mu bihugu bicye bifite politiki y’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.

Muvunyi Victor, Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo avuga ko iri koranabuhanga rifasha kwihutisha iterambere ry’ibihugu aho ubukungu buba bushingiye ku bumenyi, igihugu gifite nacyo iyo ntego.

Ku rundi ruhande ngo n’ubwo mu Rwanda haribyo rwatangiye kunoza ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubwenge buhangano, ariko hari n’imirongo migari y’uburyo iryo koranabuhanga ryakoreshwa mu Rwanda.

Harimo kongera ubumenyi kuri iryo koranabuhanga, gutegura abantu bakoresha iryo koranabuhanga ndetse no kongerera ubushobozi izindi nzego.

- Advertisement -

Iri koranabuhanga rihambaye rizwi nka ‘Artificial Intelligence’ rikoreshejwe neza rifite ubushobozi bwo kwihutisha ubukungu bw’Isi ku kigero cya 14%, bihwanye n’ubwiyongere bwa Miliyari 15,000 z’amadorali ku bukungu bwayo.

Ni mu gihe umugabane wa Afurika uramutse urikoresheje cyane rikiharira byibuze 10% gusa by’isoko ryayo ku isi, ubukungu bwawo bwakwiyongeraho miliyari zisaga 1,200 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Abahize imishinga y’ikoranabuhanga yahize indi barahembwe
Muvunyi Victor, Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW