Santrafurika: Abapolisi b’u Rwanda 320 bambitswe imidali

Polisi y’u Rwanda, RNP, yatangaje ko abapolisi bayo 320 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe.

Ni mu muhango wabaye ku ya 28 Werurwe 2024, ubera mu murwa Mukuru Bangui aho abo bapolisi bakorera.

RNP itangaza ko mu bambitswe imidali y’ishimwe harimo abapolisi 279 bagize amatsinda abiri ari yo; RWAFPU I-9 na RWAPSU I-8 n’abagera kuri 41 badakorera mu matsinda (IPOs).

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abapolisi bambitswe imidali ku murava n’ubwitange byabaranze mu kazi ko kubungabunga amahoro n’umutekano no mu kuzuza izindi nshingano zitandukanye mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye.

CP Bizimungu kandi yabashimiye ibikorwa by’ubumuntu byabaranze bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bagiye bakora muri iki gihugu birimo umuganda rusange, gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi bayakeneye kwa muganga, gutanga ubuvuzi ku buntu no kugeza amazi meza ku baturage, abasaba gukomeza kwitwara neza no kurushaho gukora kinyamwuga.

Umutwe w’abapolisi RWAFPU ufite inshingano zitandukanye zirimo izo kurinda abaturage b’abasivili bari mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo no guherekeza abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye.

Mu gihe Umutwe wa RWAPSU ufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique barimo; Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri.

Kuva mu 2024 u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubullika ya Centrafrique, aho kugeza ubu rufite abapolisi bari mu butumwa barenga 690.

Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe uko bitwaye
Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -