Tshisekedi yavuye ku izima asaba guhura na Perezida Kagame

Perezida Felix Tshisekedi warahiye kenshi ko ntaho azongera guhurira na Perezida Paul Kagame usibye mu ijuru, aherutse gutera intambwe asaba ibiganiro bya bombi, aho mu minsi ya vuba bagiye guhurira muri Angola.

Ibyifuzo bya Tshisekedi byo kuganira na Perezida Kagame byatangiwe i Luanda ku wa 27 Gashyantare 2024, mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu.

Mu kiganiro cyo mu muhezo cyamaze amasaha atatu, Tshisekedi yasabye ko imirwano ya M23 igomba kubanza guhagarara, aba barwanyi bakajya mu nkambi.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yabwiye itangazamakuru ko Tshisekedi yemeye guhura imbonankubone na Perezida Kagame kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Gusa icyo gihe ntihatangajwe igihe abakuru b’ibihugu byombi bazicara ku meza y’ibiganiro ngo bacoce umwuka mubi uhari.

Kuri uyu wa mbere, tariki 11 Werurwe 2024, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yageze muri Angola ku butumire bwa mugenzi we João Lourenço, baganira ku bibazo bya RD Congo.

Abakuru b’ibihugu bumvikanye ku ntambwe z’ingenzi zigamije gukemura intandaro y’amakimbirane.

Baganiriye ku gukomeza gushyigikira inzira zashyizweho za Luanda na Nairobi zigamije gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.

Minisitiri Téte António yabwiye itangazamakuru ko Perezida Kagame yemeye ko azabonana na Tshisekedi ku munsi uzagenwa n’umuhuza.

- Advertisement -

Yongeyeho ko buri gihugu gifite ishyaka mu gutera intambwe yo kuganira kugira ngo amahoro agaruke muri Congo.

Perezidansi y’u Rwanda yanditse kuri X ko “Abakuru b’ibihugu bumvikanye ku ngamba z’ingenzi zafatwa kugira ngo bakemure intandaro y’amakimbirane. “

Guhura kw’abakuru b’ibihugu gushingiye ku cyemezo cyafatiwe mu biganiro byabereye mu muhezo i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 18 Gashyantare 2024, byari bigamije kunga u Rwanda na RDC birebana ay’ingwe.

Ibi biganiro byose bishingira ku myanzuro yafatiwe i Luanda mu Ugushyingo 2022, mu nama yayobowe na Perezida Lourenço usanzwe ari umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Tshisekedi amaze igihe ashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe mu ntambara n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Iyo ntambara kandi ingabo za DRC zifatanyamo n’imitwe yitwaje intwaro byunze ubumwe harimo Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

RDC yatumiye kandi ingabo za SADC kuza kwirukana umutwe wa M23, aho izo ngabo zasanze iz’u Burundi ndetse n’abacancuro b’Abazungu.

U Rwanda rugaragaza ko intambara itazaba umuti w’ibibazo kurusha inzira ya politiki no kuyoboka ibiganiro no kubahiriza inzira zashyizweho zo gukemura aya makimbirane zirimo i Luanda na Nairobi.

Hagati aho umutwe wa M23 utajya utumirwa muri ibi biganiro, wemeza ko ugomba kwicara ku meza n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo ibyatumye begura intwaro byose bishyirweho akadomo.

Tshisekedi yabanje guhura na Lourenço asaba ibiganiro na Perezida Kagame
Perezida Kagame agaragaza umuhate mu kugarura amahoro muri RDC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW