U Burundi burashinjwa kubeshya imibare y’abicwa na RED Tabara

Umuryango utegamiye kuri Leta Uharanira Uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, Ligue Iteka, urashinja Leta y’u Burundi kubeshya imibare y’abantu bagwa mu bitero bya RED Tabara igamije kutazatanga indishyi z’akababaro.

Ku ya 25 Gashyantare 2024 nibwo abarwanyi ba RED- Tabara bafite icyicaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagabye igitero muri Komini ya Gihanga mu Burundi, gihitana abantu.

Icyo gihe Leta ya Gitega yatangaje ko hapfuye abantu icyenda barimo umusirikare umwe wa Leta.

Imibare mishya yatangajwe n’Umuryango Utegamiye kuri Leta Iharanira Uburenganzira bwa kiremwamuntu mu Burundi, Ligue Iteka, igaragaza ko mu iperereza wikoreye wasanze icyo gitero cyaraguyemo abantu 19.

Raporo ya Ligue Iteka ivuga ko muri icyo gitero cyaguyemo abantu 19 ikanatanga amazina yabo barimo abasirikare icyenda b’Abarundi n’abaturage basanzwe 10 barimo abagore barindwi.

Uyu muryango ukomeza uvuga ko nyuma y’igitero, imirambo y’abapfuye yajyanwe mu buruhukiro bwa DCA buherereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye.

Tariki 2 Werurwe, imirambo icyenda y’abasivili yashyinguwe mu irimbi rya Mpanda, mu gihe n’abasirikare bashyinguwe muri iryo rimbi ahazwi nka CECENI n’kuko raporo ya Ligue Iteka ibivuga.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW