U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari mu biganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano wa Congo no kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byatangaiye kuwa kane tariki ya 21 Werurwe 2024, bibera i Luanda muri Angola, igihugu gisanzwe ari umuhuza w’ibihugu byombi.
Hashize igihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe kubera umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro ingabo za Congo mu Burasirazuba bw’iki gihugu .
Guverinoma ya Congo yagiye ishinja uRwanda gutera inkunga uyu mutwe ariko impande zombi zikabyamaganira kure.
Ni ibintu byatumye umubano uzamba ndetse Congo ifata icyemezo cyo gusesa amasezerano yari ifitanye n’u Rwanda .
Ku ruhande rw’u Rwanda byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wari kumwe na mugenzi we wa Congo Christophe Lutundula.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, ku rubuga rwa X yemeje ko ibi biganiro bigamije gushakira hamwe ikibazo cy’umutekano mucye wa Congo.
Yagize iti “ Itsinda ryo mu nzego zo hejuru z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ejo tariki ya 21 Werurwe 2024 bahuriye iLuanda, ku buhuza bwa Angola, ngo basuzumire hamwe uko RD Congo yagira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.”
Biteganyijwe ko nyuma yo kuganira hagati y’aba bayobozi, Perezida Kagame na Felix Tshisekedi wa Congo bazajya ku meza y’ibiganiro.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW