Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, yatangaje ko u Rwanda na Tanzania byiyemeje kwagura ubufatanye mu ngeri zinyuranye zirimo ubwikorezi n’ibindi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Hon. January Makamba.
Inama yabahuje yabaye kuri uyu wa Kabiri ku biro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, intumwa z’ibihugu byombi zaganiriye ku bufatanye.
Muri ibyo byaganiriwe harimo imishinga isanzweho yashowemo imari, ubucuruzi n’ibikorwa remezo.
Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda buvuga ko biri mu byifuzo byayo gukomeza umubano mwiza nk’abaturanyi, hakongerwa ibikorwa by’ubucuruzi bityo bigakomeza gutanga umusaruro mu bwiyongere bw’ubukungu.
Minisitiri January Makamba yari yamenyesheje ku wa Mbere ko avuye i Dar es Salaam n’intumwa bari kumwe berekeje i Kigali mu ruzinduko rujyanye n’ubufatanye.
Mu bayobozi bari kumwe na we harimo abakuriye ubwokorezi, ubucuruzi n’inganda, ubuhinzi, ingufu n’abayoboye ibigo bitandukanye by’ubucuruzi muri Tanzania.
Yavuze ko ari ngombwa kugira ubufatanye n’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Tanzania iri mu bihugu bya SADC byohereje ingabo gushyigikira iza DR.Congo kurwanya inyeshyamba za M23, icyemezo kitashimishije ubuyobozi bw’u Rwanda.
- Advertisement -
Ibicuruzwa u Rwanda rukura muri Tanzania byari bihagaze agaciro ka miliyoni 567.86 z’amadolari ya America mu mwaka wa 2022, iyi mibare ikaba itangwa n’ikigo cya UN gishinzwe uburuzi, COMTRADE.
Urebye iyo mibare yari yazamutse kuko mu mwaka wa 2021, Tanzania yohereje mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 433 z’amadolari ya America.
Ibicuruzwa byiherezwa mu Rwanda bivuye muri Tanzania harimo zahabu, umuceri, sima n’ibindi.
UMUSEKE.RW