U Rwanda na UAE biyemeje guteza imbere uburezi

Guverinoma y’u Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, bashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije guteza imbere uburezi hagati y’ibihugu byombi.

 

Aya masezerano yashyizweho umukono ku ya 7 Werurwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta na Noura bint Mohammed Al Kaabi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

 

Aba banyacyubahiro n’amatsinda bayoboye bari babanje kuyobora inama ya 1 ya komite ihuriweho ishinzwe ubutwererane hagati y’ibihugu byombi,

 

Minisitiri Biruta mu ijambo rye yavuze ko binyuze muri ubwo bufatanye, bagamije gushimangira no guhanahana ubumenyi, gufatanya mu bushakashatsi ndetse no kongerera ubushobozi urubyiruko hagashyirwaho urufatiro rw’ejo hazaza aho urubyiruko rushobora gutera imbere mu Isi isigaye yarabaye umudugudu.

 

Usibye ayo masezerano yashyizweho umukono, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu, Noura bint Mohammed Al Kaabi, baganira ku gukomeza kunoza umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi mu ngeri zitandukanye.

- Advertisement -

 

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kandi bifatanye ubufatanye mu bindi birimo ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ubujyanama muri Politike, igisirikare ndetse na dipolomasi kuko ubu ibihugu byombi bifite ba Ambasaderi babihagarariye muri buri kimwe.

Intumwa zari zihagarariye ibihugu byombi

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW