U Rwanda rwahawe miliyari 118 frw zo kuzana impinduka mu burezi

Leta y’U Rwanda yasinyanye amasezerano n’u Buyapani arimo ko ruzahabwa inguzanyo ya miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira impinduka mu rwego rw’uburezi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 05 Werurwe hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ry’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana, na Minako Shiotsuka, uhagarariye ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ubutwererane cy’u Buyapani (JICA), na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima.
Iyi nguzanyo u Rwanda rwahawe igamije kuzana impinduka mu burezi zirimo kuzamura imikorere mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, guteza imbere imyigire myiza mu mashuri makuru n’ayigisha tekiniki byose bigamije gutanga uburezi bifite ireme kuri bose.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ry’ubukungu, Dr. Uzziel NDAGIJIMANA yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye uburezi kuko ari umusemburo w’ibanze mu iterambere ry’igihugu ko kandi aya masezerano yerekana ubufatanye bikomeye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.
Yagize ati “Guverinoma iha agaciro urwego rw’uburezi, yemera ko ari umusemburo w’ibanze mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda. Aya masezerano y’inkunga yerekana ubufatanye bw’ibihugu byombi hagati y’u Buyapani n’u Rwanda byahujwe n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.” 
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao FUKUSHIMA, yavuze ko yizera ko iyi nguzanyo izarushaho guteza imbere imikoranire n’indi mishinga, bikagira uruhare mu guhindura u Rwanda igihugu abantu bose bafite uburezi bufite ireme.
Yagize ati “U Buyapani bufite icyizere ko iyi nguzanyo izakemura icyuho cyari mu kubona amahirwe yo kwiga hagati y’abakire n’abakene, cyangwa abatuye muri Kigali no mu cyaro.”
U Rwanda n’u Buyapani bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo iz’amazi n’isuku, ubuhinzi, ingufu, ubwikorezi n’uburezi cyane cyane binyuze mu kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ubutwererane cy’u Buyapani (JICA).
U Rwanda n’u Buyapani bisanzwe bifitanye imikoranire myiza
Impande zombi zashyize umukono kuri aya masezerano
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW