Udafite 20.000 Frw y’ikiziriko ntahabwa Inka yo muri “Girinka”

BURERA: Abaturage bo mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’igihugu barinubira ko bamwe muri ba Mudugudu babasaba amafaranga ibihumbi 20 yiswe ‘Ikiziriko’ kugira ngo bahabwe inka yo muri gahunda ya Girinka.

Abo baturage barimo Mukamana Esperance wo mu Murenge wa Kagogo, wabwiye Imvaho Nshya ko bikomeye kuba Umuyobozi w’Umudugudu yakwemera kugushyira ku baturage bemerewe Inka ya Girinka, mu gihe udatanze amafaranga yiswe ay’Ikiziriko.

Ati: “Ubu rwose dusa n’abagowe ku buryo ibintu byo gutanga ruswa bise iy’ikiziriko kugira ngo ubone inka muri Girinka bikorwa mu ibanga ku buryo utabisobanukirwa”.

Uyu muturage avuga ko ba Mutwarasibo baza bakabwira amuturage ko Mudugudu amumutumyeho ngo niba yumva ushaka inka yohereze ibihumbi 20.

Wayabura bakagusimbuka bitwaje impamvu zirimo ko ngo nya kiraro cyangwa ubwatsi ufite.

Abaturage bakavuga ko ibi bibadindiza mu iterambere kandi bigakurura umwiryane mu baturage.

Mbarushimana Charles, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kaguri, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Kagogo, yahakanye ayo makuru avuga ko abaturage bimwa inka baba babura bimwe mu byangombwa.

Ati: “Muri Gahunda ya Girinka, abazihabwa ni abazikwiye kandi batorwa habaye Inteko Rusange. Hakurikiraho igikorwa cyo gutombora, hagakorwa urutonde inka bakazifatira ku Murenge. Aha rero iyo udafite ikiraro, ntube warateye ubwatsi uwaguha inka wayifasha iki?”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, yabwiye Imvaho Nshya ko nta muturage ukwiye kugura serivisi yemererwa n’amategeko k’ubuntu.

- Advertisement -

Meya Mukamana akavuga ko ubu barimo gukora ubukangurambaga kugira ngo umuturage amenye uburenganzira bwe cyane ku byo yemerewe nk’Umunyarwanda.

Ati: “Inka yo muri gahunda ya Girinka ni inka umuturage akwiye kubona ku buntu nta kiguzi, kandi amabwiriza yayo arahari. Rwose nongere mbwire abaturage bacu ntibakemere gutanga ruswa, ahubwo bajye badutungira agatoki kuri abo bose babaka ruswa kugira ngo tubikurikirane.”

Kuva mu mwaka wa 2006 Perezida Paul Kagame yatangije gahunda ya Girinka yo guha abaturage inka ku miryango y’amikoro make.

Iyi gahunda ikaba yaratumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera kuko babona ifumbire, ndetse bikaba byarakemuye imirire mibi bijyanye n’amata aboneka agahabwa abagize umuryango.

Girinka yazamuye imibereho y’Abanyarwanda

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW