Uganda: Abanyeshuri bibasiwe n’indwara idasanzwe y’amaso

Abategetsi mu murwa mukuru wa Kampala muri Uganda, batangaje ko bahangayikishijwe n’indwara idasanzwe y’amaso “Conjunctivitis”, yandura cyane, aho yagaragaye mu bigo by’amashuri.

Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Umujyi wa Kampala, buvuga ko iyi ndwara ikomeje kwiyongera.

Abanya-Uganda basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara by’umwihariko mu bigo by’amashuri.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora mu maso y’abantu banduye cyangwa ahantu handuye.

Abanduye basabwe kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, guhoberana no guhana ibiganza.

Basabwe kwirinda kogera muri pisine n’ahandi hakoreshwa n’abantu benshi kuko bikwirakwiza iyi ndwara (igihe uyirwaye).

Kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku nk’amasume, amavuta yo kwisiga, indorerwamo z’amaso n’umuntu urwaye ayo maso yandura.

Kwirinda guhererekanya ibikoresho byakoreshejwe n’urwaye nka telefone, amafaranga yo mu ntoki n’ibindi, no kwirinda kurara ku buriri bumwe n’umuntu uyirwaye.

Ibimenyetso biranga indwara y’amaso yandura

- Advertisement -

Ibimenyetso biranga iyi ndwara birimo kugira amaso atukura, aryaryata n’amarira menshi ndetse n’imirishyi, kokerwa no kubyimba kw’amaso, gutukura cyane kw’igice cy’umweru cy’ijisho cyangwa ahagana mu bihenehene.

Habaho kugira ibihu mu maso bituma umuntu atareba neza, gufatana kw’ibitsike n’amaso ku buryo gufungura amaso bigorana, cyane cyane mu gitondo no gutinya urumuri cyangwa umucyo.

Umuntu ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso asabwe kwihutira ku ivuriro rimwegereye, kugira ngo bamugabanyirize ububabare, ndetse babuze amaso gukomeza kwangirika.

Uganda nicyo gihugu cya Afurika giheruka gutangaza ko abaturage bacyo bazahajwe n’iyi ndwara kuva uyu mwaka watangira.

Ibi bibaye nyuma y’aho ibihugu byo mu karere Kenya na Tanzaniya bitangaje ko byadutsemo indwara y’amaso atukura.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko iyi ndwara bikekwa ko yaba iterwa na virusi ya adenovirus.

Uwafashwe n’iyi ndwara amaso aratukura cyane

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW