Umunyarwanda yanze kuba ingwate y’akababaro- Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, arasaba Abanyarwanda kuziba ahakiri icyuho mu bumwe n’ubudaheranwa kuko umunyarwanda yanze kuba ingwate y’akababaro.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024 ubwo yamurikwaga ibyavuye mu bushakashatsi ku budaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’umuryango Interpeace urwanya ihohoterwa ukanaharanira amahoro.

MINUBUMWE igaragaza ko ubu bushakatsi ku budaheranwa ari bwo bwa mbere bukozwe mu gihugu cyose kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko muri rusange ubudaheranwa ku munyarwanda ku giti cye, haba mu ngo ndetse no mu muryango mugari, inzego za leta n’imiryango itegamiye kuri leta bugeze ku kigero cyiza.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukorana na bagenzi babo binyuze mu itsinda no gukemura amakimbirane buri ku gipimo cya 88%.

Ni mu gihe ku rundi ruhande ibipimo birimo kwishyira ku murongo ndetse no kwiyumvamo inshingano hamwe no kuguma ku nshingano bicyiri inyuma ku manota 75%, bigaragaza icyuho.

Impuzandengo yerekana ko mu nzego zitandukanye harimo iz’umutekano zahawe amanota 94%, naho inzego zitanga serivisi nziza zikurikirana na gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage zifite amanota 90%.

Gusaranganya inzego z’ubukungu bigira igipimo cya 88%, mu gihe kugeza ku Banyarwanda amazi meza ubwikorezi, n’ibindi bikorwaremezo bigeze ku gipimo cya 76%.

- Advertisement -

Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko ubudaheranwa ari indangagaciro ya ngombwa mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bishingiye ku mateka y’igihugu, kuko ari gitekerezo cyabashije gusohora Abanyarwanda mu icuraburindi ritoroshye.

Ati“Umunyarwanda ntiyigeze yemera kuba ingwate y’akababaro nyuma y’urupfu rw’uwo yakundaga bitagira urugero.”

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko bimwe mu byazamuye ubudaheranwa mu Banyarwanda harimo gahunda zirimo, Girinka na VUP, ubwisungane mu kwivuza, ubufatanye no gusabana mu ngo, gahunda yo kubitsa no kugurizanya no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kwigisha abato amateka y’igihugu.

Muri ubu bushakashatsi hagarajwe zimwe nzitizi mu zatumye gahunda y’ubudaheranwa itagera ku 100%.

Zimwe muri izo nzitizi harimo kuba hamwe hatagerwa n’amazi meza, ahenshi hatagerwa n’ibikorwaremezo birimo amashanyarazi.

Havuzwe kandi ko rumwe mu rubyiruko rudakozwa ibyo kumenya amateka y’igihugu ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika no kuba hari bamwe bagihisha amakuru y’aho imibiri y’abazize jenoside iherereye.

Zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iyi gahunda harimo inzego za Leta n’izigenga zirangwa na ruswa idacika mu nzego z’ibanze, imihanda mibi na serivisi z’ubwikorezi bidahagije hamwe na hamwe ndetse o kuba bamwe mu bishyuye ‘Mituweli’ barenzwa amaso ntibabone imiti bakeneye.

Kayitare Frank, Umuyobozi mukuru wa Interpeace mu Rwanda, yavuze ko abantu bakeneye kumva ko buri muntu afite inshingano zo kwimakaza ubudaheranwa.

Ati”Muri ubu bushakashatsi twerekanye aho inzego zishobora gushyira imbaraga mu rwego rwo kwimakaza ubudaheranwa hagamijwe kumva icyo Abanyarwanda bakeneye mu nzego zitandukanye.”

Ubu bushakashatsi bwa MINUBUMWE na Interpeace bwakorewe mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, mu mirenge 90 mo mu midugudu 360 bukaba bwaritabiriwe n’abantu basaga 7481 babajijwe.

Ubu bushakashatsi buzashingirwaho mu kubaka gahunda zitandukanye zijyanye n’inshingano za MINUBUMWE.

MINUBUMWE yibukije Abanyarwanda kwitwararika mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Jean Damascene Bizimana
Inzego zitandukanye zitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi

DIANE MURERWA 

UMUSEKE.RW i Kigali