Umutekano wakajijwe kuri Kigali Pelé Stadium

Mbere y’amasaha make ngo rwambikane hagati y’abakeba, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, Kigali Pelé Stadium icungiwe Umutekano mu buryo bukomeye.

Buri gihe iyo hagiye kuba umukino uhuza aya makipe yombi, Stade yakirirwaho umukino iba icungiwe umutekano mu buryo bukomeye.

Guhera mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024, Kigali Pelé Stadium yari icungiwe Umutekano mu buryo bukomeye.

Ikirenze kuri ibi kandi, abasanzwe bahakinira ku wa Gatandatu (aba-veterans) bafitanye amasezerano n’Umujyi wa Kigali, bandikiwe babwirwa ko uyu munsi batemerewe no kuhegera.

Abemera ibijyanye n’amarozi, bavuga ko uyu mutekano uba wakajijwe mu rwego rwo kwirinda ko hari bamwe baturutse muri aya makipe, baza gutabamo ibintu.

Rayon Sports ni yo iza kuba yakiriye APR FC muri uyu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona Saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe y’Ingabo ni yo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 55, mu gihe Gikundiro ya Kabiri ifite amanota 45 mu mikino 23 imaze gukinwa.

Stade yaraye icungiwe Umutekano ku rwego rwo hejuru

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW