Urukiko rwagumishijeho ubusembwa kuri Ingabire Victoire

Urukiko Rukuru  rwafashe umwanzuro wo kwanga kwakira no gusuzuma ikirego cya Victoire Ingabire gisaba guhanagurwaho ubusembwa, byatumaga agira  uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida .

Urukiko Rukuru rwashingiye umwanzuro warwo ku ngingo zitandukanye z’Iteka rya perezida rigena imbabazi zitangwa na perezida wa Repubulika, ari nazo yahawe arekurwa.

Victoire Ingabire yabwiye abanyamakuru ko atemeranya n’umwanzuro w’umucamanza.

Umucamanza wasomye umwanzuro yagize ati: “ntibyashoboka gukuraho ubusembwa uwahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu gihe ibyo yategetswe bitararangira”.

Yavuze ko ibyo Victoire Ingabire agomba kubahiriza bigenwa n’iteka rya perezida wa Repubulika “bizarangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye” bityo adashobora kuvanwaho ubusembwa.

Umucamanza yavuze ko kubera izo mpamvu ikirego cye gisaba ihanagurwa busembwa “nticyakiriwe ngo gisuzumwe”

Mu Rwanda, umuntu wakatiwe n’inkiko agafungwa igihe kirenze amazi atandatu ntashobora kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Rpubulika cyereka ahanaguweho ubusembwa n’inkiko.

Mu 2013 ubwo Ingabire yajuririraga igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe mbere cyahise kizamurwa akatirwa gufungwa imyaka 15.

Gusa mu 2018 yababariwe na Perezida Paul Kagame ararekurwa.

- Advertisement -

Iyo iki kirego cye cyakirwa kikageza ku gukurwaho ubusembwa, Ingabire yashoboraga kuba umukandida wigenga.

UMUSEKE.RW