Uwatanze amakuru y’umucuruzi wimanye fagitire ya EBM azajya ashimirwa

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko kigiye kijya giha ishimwe umuguzi wahawe fagitire ya EBM ndetse n’uwatanze amakuru y’umucuruzi wimanye cyangwa agatanga fagitire iriho amafaranga ahabanye n’igiciro cy’igicuruzwa.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na RRA ku ya 14 Werurwe, rimenyesha abaguzi ba nyuma bose baciwe umusoro ku nyongeragaciro (TVA) bagahabwa fagitire ya EBM ko bazajya bahabwa ishimwe ringana na 10% ya TVA iri kuri iyo nyemezabuguzi.

RRA ikomeza ivuga ko mu gihe uguze umucuruzi akakwima fagitire ya EBM cyangwa akaguha iriho amafaranga adahwanye n’ayo wishyuye ubimenyesha RRA.

Ni mu rwego rwo kumutegeka kuguha fagitire ya EBM ariko akanacibwa ibibano byikubye inshuro 10 (iyo ari ubwa mbere) y’umusoro uri kuri iyo fagitire.

Muri icyo gihe kandi umuguzi ahabwa amafaranga y’inyongera y’ishimwe angana na 50% y’ibyo bihano byaciwe.

RRA İsaba buri muguzi wa nyuma kwiyandikisha mu ikoranabuhanga ryabugenewe kugira ngo ajye ashobora kubona ingano y’ishimwe azahabwa n’uko rigenda ryiyongera iyo asabye fagitire ya EBM.

Uwiyandikisha ashobora kubikora yifashishije telefoni igendanwa akanda *800# cyangwa kuri murandasi ku rubuga rwa http://myra.rra.gov.rw.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gitangaza ko kuva u Rwanda rwatangira gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, umusoro ku nyongeragaciro VAT wikubye gatatu uva kuri miliyari 255Frw mu 2013, ugera kuri miliyari 659 mu 2022.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -