Volleyball: Shampiyona igeze mu mikino yo kwishyura

Imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Volleyball mu bagabo n’abagore iratangira amakipe yesurana.

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe abakunzi b’imikino wa Volleyball barongera baryoherwe n’ibiro biza kuba bivuza ubuhuha mu nzu y’imikino ya Kimisagara.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball, FRVB, ryatangaje ko kuri uyu wa Gatanu muri Gymnasium ya Kimisagara, imikino iri butangire ku isaha ya Saa Yine za mu gitondo ubwo ikipe ya Kigali Volleyball Club iza kuba ikina na East African University Rwanda VC.

Nyuma y’uwo mukino, saa Sita harakurikiraho umukino uza guhuza Gisagara Volleyball Club na IPRC Musanze, Saa Munani ikipe ya IPRC Ngoma imanuke mu kibuga yesurana na Kirehe Volleyball Club.

Ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba imikino irakomeza aho ikipe ya Police Volleyball Club izagukina na Kepler Volleyball Club, mu gihe saa Kumi n’ebyiri imikino yo ku wa Gatanu izagusozwa n’umukino uhuza REG Volleyball Club na APR Volleyball Club.

Imikino izakomeza ku wa Gatandatu aho muri Gymnasium ya Kimisagara, aho ku isaha ya Saa Yine, APR VC izakina na Kigali VC, saa Sita ikipe ya East African University Rwanda VC izakina na Police Volleyball Club.

Saa Munani, Kepler Volleyball Club izakina na Kirehe, mu gihe umukino uzasoza uwo munsi uzahuza Gisagara na IPRC Ngoma.

Mu bari n’abategerugori nabo bazakina ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe, aho Saa Tatu Ruhango Women Volleyball Club izakina na IPRC Kigali, saa Kenda Rwanda Revenue Women Volleyball Club izakina na East Africa University Volleyball Club, mu gihe umukino wa nyuma uzahuza APR WVC na Police WVC saa Kumi n’imwe.

Imikino ibanza yasize REG VC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 23, igakurikirwa na Kepler VC, yarifite amanota 21.

- Advertisement -

APR Volleyball Club ku mwanya wa gatatu n’amanota 20, mu gihe Police VC binganya amanota ari iya kane ku rutonde.

Gisagara VC ibitse Igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize wa 2023, ni iya Gatanu ku rutonde n’amanota 19.

Ku rutonde rwa shampiyona mu bagore, APR yasoje imikino ibanza ari iya mbere n’amanota 13, mu gihe Police iyigwa mu ntege n’amanota 12.

Shampiyona yaharutse
Abagore baraba bisobanura

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW