Ababyeyi barasabwa kudafungirana abana barwaye ‘Autisme’

Ababyeyi bafite abana barwaye indwara ya Autisme ituma umwana avukana imiterere n’imikorere by’igice cy’ubwonko biteye mu buryo bwihariye barasabwa kutabahisha, ahubwo bakabavuza hakiri kare, bakigishwa kuko bifitemo ubushobozi.

Akimana Ange ufite umwana wavukanye ikibazo cya Autisme avuga ko kimwe mu kibazo ababyeyi bahura nacyo ari ukumemya ikibazo abana bahura nacyo, yihereyeho ko nawe yatinze kubimenya akabimenya ari uko agiye kwa muganga.

Avuga ko hari ababyeyi benshi batemera kugaragaza abana babo kuko hari amazina [mabi] bitwa mu muryango mugari bigatuma bagira impungenge zo kubagaragaza.

Ati ” Ugasanga umwana aheze mu nzu kandi hari ubufasha butangwa na Autisme Rwanda. Nihereyeho umwana wanjye arafashwa, ubu afite imyaka umunani.”

Akimana avuga ko hakenewe ubukangurambaga no kureba icyakorwa ngo abo bana bafashwe kuko iyo bitaweho baba abana bafite ubwenge cyane.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Autisme Rwanda wita ku bana barwaye indwara ya Autisme, Rosine Duquesine Kamagaju, yasabye inzego zitandukanye gutanga ubafasha bwo kwita kuri abo bana kuko buri kimwe bakenera kigoye kukigondera.

Yagize ati “Bisaba ubushobozi bwinshi haba mu mbaraga z’umubiri n’amikoro. Nk’abo bana iyo bagiye ku ishuri ntabwo bakwiga ari nka 20 cyangwa 30 bisanzwe; bo abenshi baba bigamo ntibarenga barindwi […] Abo bana barindwi baba bafite abarimu nibura batatu cyangwa bane kugira ngo bagire aho bava n’aho bagera”.

Kamagaju avuga kandi ko nko kubagaburira, kubajyana kwiga n’ibindi bisaba ko babifashwa n’undi muntu kubera imyitwarire yabo.

Ati “Ibyo byose bituma ikiguzi cyo kwita kuri abo bana gisaba ubushobozi. Ni abana badahama hamwe abarimu baba babahora iruhande kugira bataba bakora nk’impanuka bo batabona ko ari ikibazo.Bisaba ingufu z’ubushobozi na Leta kugira ngo abo bana bitabweho uko bikwiye kuko ababyeyi bonyine ntibabishobora”.

- Advertisement -

Umuryango Rwanda Autisme umaze imyaka 10, ukaba utanga ubufasha ku bana bavukanye iyi ndwara nko gufasha ababyeyi kuzana abana ngo bitabweho ndetse no kubahugura bakamenya iyo ndwara.

Autisme ni indwara ituma umwana avukana imiterere n’imikorere by’igice cy’ubwonko biteye mu buryo bwihariye.

Abana bavukanye iyi ndwara barangwa no kugira imyitwarire idasanzwe, kuvuga adidimanga cyangwa gutinda kuvuga bikagera nko ku myaka itatu cyangwa se akavuga ibitajyanye n’abandi bo muri icyo kigero.

Aba bana kandi barangwa no kutisanzura ku bandi bana bakigunga cyane.

Ababyeyi bagirwa inama yo gukurikirana abana babo bakiri bato ku kintu cyose kidasanzwe bababonyeho, kuko iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira iyo imenyekanye kare cyangwa ikigero yari iriho kikagabanyuka.

Inzego zitandukanye zirasaba kudaha akato abarwaye “Autisme”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW