Abakobwa 51 mu basoje amasomo y’Abofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda

Abasirikare 624, barimo abakobwa 51 n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda basoje amasomo y’Abofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda, RDF.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, mu Karere ka Bugesera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, habereye umuhango wo kwinjiza Abofisiye 624 mu Ngabo z’u Rwanda.

Mu basirikare basoje amasomo yabo harimo abofisiye 522 bahawe amasomo y’agisirikare n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe.

Harimo 102 bize amasomo y’umwuga wa Gisirikare bayafantanyaga n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Harimo kandi abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Brig Gen Franco Rutagengwa uyobora ishuri rya Gisirikare rya Gako yavuze ko iri shuri rifite inshingano zo kwigisha abasore n’inkumi batoranyijwe kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye bakongerwa ubumenyi, indagagaciro, imikorere n’myifatire myiza ya Gisirikare.

Yagize ati ” Ibi byose abanyeshuri bari imbere yanyu barabitojwe kandi bagaragaje ubushake n’ubushobozi ntayegayezwa mu kurinda igihugu cyacu, amajyambere yacyo ndetse n’ahandi hose bakenerwaho kugihagararira.”

Muri abo basirikare basoje amasomo yabo ni abo mu cyiciro cya 11 mu banyuze mu ishuri rya Gako, gusa 25 muri bo ntibabashije gusozanya n’abandi ayo masomo.

Brig Gen Franco Rutagengwa yashimiye Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku murongo n’icyerekezo cyiza akomeje guha ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu bijyanye n’imyagukire yaryo.

- Advertisement -
Abakobwa bageze ku ntera ya Ofisiye
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera aba ofisiye

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW