Abakozi 6 barimo ukomeye mu bitaro bya Nyanza “barasaba kurenganurwa”

Abakozi 6 barimo ukomeye mu bitaro bya Nyanza, wahagaritswe amezi atandatu bavuga ko barenganyijwe, kuko bamwe muri bo bari mu kazi by’agateganyo kandi bari abakozi bafite amasezerano ya burundu, basaba kurenganurwa

Bigeze guhabwa amabaruwa y’akazi mu mazina atandukanye ku mpamvu yiswe guhabwa inshingano ku buryo bw’ubusigire.

Ni amaburuwa ngo ashingiye ku mategeko agena ishyirwa mu myanya ry’abakozi no gushaka abakozi nyuma y’ivugururwa ry’inzego z’imirimo ya leta ryakozwe mu mwaka wa 2020.

Aya mabaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ngo ashingiye kuri raporo y’ubugenzuzi yakozwe na Komisiyo y’abakozi ba leta yo mu mwaka wa 2023, bigaragazwa no kuba ngo yarashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza.

Aya mabaruwa agasoza avuga ko nyiri kuyahabwa ahawe inshingano ku buryo bw’ubusigire kugeza igihe hazabonekera umukozi ujya muri uwo mwanya.

Byumvikane ko isaha n’isaha izi nshingano bazamburwa. Uwaganiriye na UMUSEKE avuga ko bari bafite amabaruwa ya burundu kandi bamwe muri bo ibyasabwaga byose bari babyujuje.

Yagize ati “Bamwe muri twe twahawe inshingano ibintu byose tubyujuje, kudushyira mu nshingano by’agateganyo twararenganyijwe.”

Kuri we arasaba ko we na bagenzi be barenganurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko ibyakozwe bikurikije amategeko, bityo uwakumva bitamunyuze yagana izindi nzego zirimo n’urwego ayoboye bakaba bamurenganura.

- Advertisement -

Yagize ati “Uvuga ko yarenganyijwe yazaza natwe ubwacu tukamufasha byakwanga akifashisha izindi nzego.”

Abatari mu kazi mu buryo bwa burundi barimo Twagiramungu Zacharie wari umuyobozi w’ibitaro ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) wahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu.

Amakuru avuga ko ahembwa 2/3 by’umushahara yahembwaga nyuma ya kiriya gihe, hakazafatwa icyemezo niba yazavanwa mu mirimo cyangwa yazaza agakora.

Naho Nyirandahimana Margarette, Umunyana Beatha, Niwemwungeri Marie Claire bose bari bashinzwe kwakira abantu (Receptionist), Nyabyenda Moussa wari ushinzwe kwishyuza (Cashier) na Niyomugabo Anastase wari umushoferi bahawe amabaruwa abemerera gukomeza gukora ariko by’agateganyo.

UMUSEKE twakurikirananye iyi nkuru ibibazo by’aba bakozi twabibajije umwe mu bayobozi b’akarere ka Nyanza yatubwiye ko ibyatumye DAF bamuhana, ari uko ngo ibyo yize ntaho bihuriye n’ibyo yakoraga.

Abandi ngo bari bakoze muri kariya kazi imyaka irenga icumi, bo ngo azareba umwe kuri umwe icyo yazize. Yari yaduhaye ibyumweru bibiri akatumenyesha ibya dosiye zabo, birashize gahunda yaduhaye atayubahirije.

Akarere ka Nyanza kohereje mu bitaro DAF w’agateganyo wari usanzwe ari umukozi mu karere ka Nyanza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza