Abanya-Uganda batuye hanze bashobora kudatora Perezida

Abanya-Uganda batuye hanze y’igihugu cyabo abazwi nka Diyasipora bashobora kutazatora Perezida wabo mu matora ateganyijwe mu 2026.

Ibi byatangajwe na Johnny Muhindo, Umuyobozi wa Diyaspora ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, ubwo yaganiraga na Daily Monitor.

Muhindo yavuze ko igihugu cye cyasigaye inyuma mu kwita ku benegihugu bacyo baba hanze, ugereranyije n’intambwe yatewe n’ibindi bihugu birimo Kenya n’u Rwanda.

Ati” Mu 2020 iguhugu cyashyizeho Politike yo kwita ku ba Diyasipora ariko iracyaburamo ibintu… Dukwiye kumenya ngo abo bantu ni bande, baba hehe n’icyi bungutse?”.

Uyu muyobozi avuga ko nta gikozwe ngo aba Diyasipora babo bakurikiranwe, bashobora kutazatora Perezida wabo mu matora ateganyijwe mu 2026, kuko abenshi nta n’ibyangombwa bagira.

Ati “ Leta ivuga ko mu 2026 Diyasipora izagira uruhare mu gutora, ariko ikibazo ni iki twaba tuzi neza Abanya-Uganda baba mu mahanga uko bangana? Nta muntu n’umwe uzi uko bangana”.

Uyu mutegetsi avuga ko nubwo Uganda ifite Ambasade 38 mu mahanga, Abanya-Uganda bazwi ari mbarwa, ko ahubwo bamenyekana iyo bahuye n’ibibazo mu mategeko cyangwa iyo bapfuye.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW