Abanyarwanda ntabwo bazongera kwicwa ukundi – Kagame 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Paul Kagame yavuze ko abagifite ibikangisho bashyira ku Rwanda bikinira

Perezida Paul Kagame, yatangaje ko Abanyarwanda bitazigera bibaho kubasiga ngo bongere kwicwa.

Ni ubutumwa yatanze ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo  n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye muri BK Arena, wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma n’inshuti z’u Rwanda, n’abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda.

Perezida Kagame yabanje gushimira inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30.

Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’Isi. Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.’’

Perezida Kagame yagaragaje ko kwibuka ari ingenzi ku Banyarwanda ndetse bizahoraho no mu gihe abandi batabigira ibyabo.

Umukuru w’Igihugu  yashimiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye gusigasira Ubumwe n’Ubwiyunge mu buryo bwari bugoye.

Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda ubu ziri mu butumwa hirya no hino ku Isi bugamije kugarura amahoro.

- Advertisement -

Ati “Ni igihugu cya miliyoni 14, ziteguye guhangana n’ikintu cyose cyashaka gusubiza abagituye inyuma. Abantu bacu ntibazigera, ntibazigera na rimwe gutabwa ngo bicwe ukundi.”

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byatumye rurushaho gukomera. Ati “Twashize ubwoba bwose, buri cyose cyaza cyatumye turushaho gukomera.”

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi.

Ati “Iyi ni yo Afurika twifuza kubamo, ni yo Si idukwiye? Akaga ka Jenoside yabaye mu Rwanda ni integuza ko ibyaha by’ubwicanyi bishobora kuba aho ari ho hose mu gihe bititaweho.”

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

Perezida Kagame yashimiye inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya na rwo mu kwibuka ku nshuro ya 30

Minisitiri w’Ububanyi ,Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yahaye ikaze abaje kwifatanya n’u Rwanda

UMUSEKE.RW