Abayislamu babujijwe imyidagaduro ku munsi wa ‘Eidil Fitri 2024’

Ubuyobozi Bukuru bw’Abayislamu mu Rwanda (RMC), bwamenyesheje Abayislam bose bo mu Rwanda ko nta bikorwa birimo imyidagaduro no kwishimisha bakwiye kuzakora ku munsi wa ‘Eidil Fitri 2024’, bitewe n’ibihe u Rwanda rurimo byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayislamu bo mu Rwanda n’abo mu bindi bice by’Isi muri rusange, bamaze iminsi 30 mu gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa “Ramadhan.”

Ni Igisibo Abayislamu bakoramo ibikorwa byo kwiyegereza cya Imana, birimo gusangira n’inshuti ndetse n’abavandiwe no gufasha abatishoboye.

Nk’uko bigaragara mu Itangazo ryatanzwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), Abayislamu bazasiburuka ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2024.

RMC yamenyesheje abayoboke ba Islamu mu Rwanda, aho bazakorera isengesho rya ‘Eidil Fitri 2024’, bitewe n’ibice barimo.

Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda kandi, wamenyesheje abayoboke b’iyi dini ko n’ubwo bazasiburuka ejo ariko bakwiye gukomeza kuzirikana ko u Rwanda n’Isi muri rusange, bakiri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko ibikorwa birimo imyidagaduro bitewe.

Mu byo bibukijwe, harimo: Ibihe by’Akababaro u Rwanda rurimo, guha umwanya uhagije ibikorwa byo Kwibuka no guha agaciro Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bagaharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Abayislamu kandi bibukijwe ko muri iyi minsi, batemerewe kuzakora ibikorwa by’ishimisha, imyadagaduro cyangwa ibirori.

Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, wavuze ko wifatanyije n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubasaba gukomeza gutwaza gitwari no gukomeza gukomera muri ibi bihe bikomereye u Rwanda.

- Advertisement -

Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangira tariki ya 7 Mata igasozwa tariki ya 4 Nyakanga.

Abatutsi bagera kuri miliyoni irenga, ni bo imibare igaragaza ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cy’iminsi 100.

Abayislamu bazasiburuka ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe
Abayislamu basabwe kuzatajya mu myidagaduro ku munsi wa Eidil Fitri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW