Abayoboke ba Agathon Rwasa bari guhungira muri Tanzania

BURUNDI: Abayoboke b’ishyaka rya CNL rya Agathon Rwasa rikaba ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye mu Burundi, bari guhungira muri Tanzania ku bwinshi.

Amakuru y’ihunga ry’aba bayoboke b’ishyaka CNL yatangiye kumenyekana kuva ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.

Abahunze bagizwe n’imiryango 23 igizwe n’abantu 100 biganjemo abagore n’abana, bakaba baraturutse mu Ntara ya Makamba, Gitega na Ruyigi.

Amakuru avuga ko abo bahunze bageze muri Tanzania bakajya mu Nkambi ya Nyarugusu isanzwe icumbikiye abarundi basaga ibihumbi 50.

Abahunze bavuga ko bavuye mu Burundi bahunze itotezwa bakorerwaga n’Imbonerakure zibaziza ko ari abayoboke b’ishyaka rya CNL.

Si ubwa mbere habayeho guhunga kuko ubuyobozi bw’iri shyaka bukunze kwandika amatangazo rivuga ko abayoboke baryo bahohoterwa n’abiganjemo Imbonerakure.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW