AEBR yibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyirahamwe ry’amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, hanashyirwa indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu kubaha icyubahiro, ni nyuma y’uko abakristo b’iri torero bahuriye mu mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umushumba Mukuru wa AEBR, Ndayambaje Elisaphane yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guhumuriza abarokotse Jenoside, by’umwihariko bibuka abari abakristo b’itorero rya AEBR Kacyiru.

Ati”Natwe nk’itorero tuzakomezea gufatanya na Leta yacu ndetse n’Abanyarwanda guharanira kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, himakazwa kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko dushoboye.”

Yakomeje agira ati“Ikindi n’uko mu minsi iri mbere tuzubaka Urwibutso hano iwacu ku Kacyiru, muri gahunda yo gukomeza kwibuka no guha agaciro abacu bambuwe ubuzima tukibakeneye bazira uko baremwe.”

Yanenze uruhare rw’amadini n’amatorero yarebereye abicwaga, aho guhana ngo riteshe ahubwo rigatiza umurindi abicanyi birengagije inshingano ryabihaye umugisha niyo mpamvu ahagakwiriye kuzura umwuka huzuye imirambo.

Uyu mushumba kandi yashimangiye ko Urubyiruko rw’itorero rwasobanuriwe ubukana bwagejeje ku kurimbura imbaga y’Abatutsi ndetse ko bakwiye gukuramo isomo rikomeye ryo guhangana n’abagoreka amateka y’ibyabaye n’abahembera ingengabitekerezo by’umwihariko mu madini n’amatorero.

Uhagarariye Umuryango mu itorero rya AEBR, Pasiteri Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ababyeyi birengagije ko bagombwa kurangwa n’impuhwe n’imbabazi bafashe iya mbere bakica urw’agashinyaguro abo bahishe bakabagambanira ku bicanyi.

Yavuze ko hari abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi kandi ababyeyi babo bakiriho, bitewe n’uko bakoze Jenoside bakaba bafunze, avuga ko abo bana bagendana ikimwaro iyo babonye abo ababyeyo babo biciye, ariko yibutsa abo bana ko nabo ari ab’Imana ibakunda, umuryango ucyeneye inyigisho zo kurandura amacakubiri.

- Advertisement -

Ishyirahamwe ry’Ababatisita mu Rwanda, AEBR ryahamagariye amadini n’amatorero yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse abitabiriye igikorwa cyo kwibuka basabwe kuba umwe bakareka iby’amoko kuko ntakindi yabazanira uretse amacakubiri.

Bunamiye Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro
Umushumba Mukuru wa AEBR, Ndayambaje Elisaphane
Senateri Mureshyankwano yitabiriye iki gikorwa

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW