Umwana yagiye gusura abaturanyi aza kuboneka yapfuye

Nyamagabe: Umwana wari wagiye gusura abaturanyi, yaje kuboneka ari mu cyobo cy’amazi byaje no kumuviramo urupfu, Polisi ivuga ko hatangiye iperereza.

Byabereye mu karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Kaduha mu kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Kabuga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko umwana w’imyaka ine  witwa Irakoze Mucyo Didier, ubwo yajyaga ku baturanyi yaguye mu cyobo kirimo amazi.

Icyo cyobo cyacukuwe ubwo hakurwagamo itaka hubakwa inzu ariko nticyasibwa.

SP HABIYAREMYI akomeza avuga ko nyuma yavanywemo ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kaduha ariko ahita apfa.

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kaduha gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane ukuri.

Polisi irasaba abacukura ibyobo kubera impamvu runaka ko bakwiye guhita babisiba kugira ngo bidazateza impanuka.

Ababyeyi kandi bagomba gucunga abana babo babarinda impanuka zitandukanye nk’iyi yabaye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akomeza asaba abaturage gutanga amakuru ku hantu hose hari ikibazo cyateza impanuka kugira ngo ikumirwe.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe