Al Jazeera yaciwe muri Israël

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kigiye guhagarika burundu Televiziyo ya Al Jazeera ashinja gushyigikira iterabwoba.

Ni mu butumwa Minisitiri w’Intebe Netanyahu yanyujije kuri X aho yanditse ko Televiziyo y’iterabwoba ya Al Jazeera itazongera gukorera no kumvikana muri Israël.

Leta ya Israel ishinja iyi Televiziyo yashinzwe na Qatar ko itera inkunga iterabwoba aho iha uruvugiro abarwanya Amerika n’inshuti zabo.

Kuva intambara ihanganishije igisirikare cya Israël n’abarwanyi ba Hamas muri Gaza, Al Jazeera ishinjwa kuba ku ruhande rwa Palestine na Hamas.

Ibintu abayobozi bayo bahakana, gusa amakuru akavuga ko nyuma y’intambara ya Israël na Hamas iyi Televiziyo yazongera ikemererwa gukora.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW