Amavubi yazamutse ku rutonde rwa FIFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu Amavubi yazamutse ho imyanya ibiri ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, nyuma kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti rwakinnye muri Werurwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024 ni bwo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryashyize hanze urutonde rw’uko amakipe akurikiranye ku rwego rw’isi.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yazamutseho imyanya ibiri kuko yaje ku mwanya wa 131 n’amanota 1112.44, mu gihe ku rutonde ruheruka gusohoka tariki 15 Gashyantare 2024 yari yaje ku mwanya wa wa 133 n’amanota 1170.04.

Mu kwezi kwa Werurwe, Amavubi yakinnyemo imikino ibiri ya gicuti, batsinda umwe bananganya umwe. Banganyije na Botswana 0-0 tariki 22 Werurwe, banatsindira Madagascar iwayo ibitego 2-0, umukino wabaye tariki ya 25 Werurwe 2024.

Ku rwego rw’isi Argentina ni iya mbere ku rutonde, u Bufaransa ni ubwa kabiri, hagakurikiraho u Bubiligi, u Bwongereza, Brésil, Portugal , u Buholandi, Espagne, u Butaliyani na Croatia.

Muri Afurika Maroc ni iya mbere, igakurikirwa na Senegal, Nigeria, Misiri, Côte d’Ivoire, Tunisia, Algeria, Mali, Cameroon na Afurika y’Epfo.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 63, Uganda ni iya 92, Kenya ni iya 107, Tanzania ni iya 119, naho u Burundi ni ubwa 140.

Kuri uru rutonde rushya Indonésie ni yo yazamutse ho imyanya myinshi (8) ndetse aba ari na cyo gihugu cyazamutseho amanota menshi (30.04), na ho Vietnam aba ari yo isubira inyuma ho imyanya myinshi (10), itakaza amanota (30.04).

Amavubi ari kwitegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 u Rwanda ruzasuramo Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

- Advertisement -

U Rwanda ruracyayoboye itsinda C n’amanota ane, nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri rwatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0 n’uwo rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0, yombi yabereye i Huye mu Ugushyingo 2023.

Amavubi yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW