Amerika yashwanyaguje “drones” z’intambara za Iran

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarashe indege zitagira abapilote “Drones” za Iran zerekezaga muri Israel, ni nyuma y’uko Iran igabye igitero cyo kwihorera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Hagati aho Ubwongereza bwavuze ko Ingabo zirwanira mu kirere (RAF) zizakora ibishoboka byose mu guhagarika ibitero bya “Drones’ za Iran kuri Israel.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden na Rishi Sunak, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, bamaganye igitero cya Irani kandi bongera gushyigikira Israel.

Joe Biden wa Amerika yatangaje ko “Twafashije Israel kumanura [ibisasu] hafi ya byose”

Tehran yagabye igitero mu buryo bweruye mu rwego rwo kwihorera ku iyicwa ry’umuyobozi w’ingabo za Quds, Maj Gen Mohammad Reza Zahedi wiciwe i Damasiko muri Siriya mu byumweru bibiri bishize.

Ni cyo gitero cya mbere kibaye mu buryo butaziguye hagati y’ibi bihugu bibiri bimaze imyaka myinshi birebana ay’ingwe, aho Irani akenshi yakoreshaga imitwe yitwaje intwaro isanzwe itera inkunga.

Ishami ry’igisirikare cya Irani, Islamic Revolution Guard Corps, IRGC, rivuga ko iki gitero cyari gifite ibice runaka bigambiriye.

Daniel Hagari, umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF), yavuze ko Irani yohereje muri Israel “Drones” na misile bigera kuri 200.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Nyetanyahu yahise atumiza by’igitaraganya Leta y’intambara nyuma y’aho Iran igabiye icyo gitero.

- Advertisement -

Yagize ati “Turashima ukuntu Amerika yifatanya na Israel, hamwe kandi n’ubufasha duhabwa n’Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi bihugu byinshi”.

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise ahagarika urugendo yagiriraga mu ntara ya Delaware asubira mu biro.

White House yashyize hanze ifoto imugaragaza akikijwe n’abayobozi bakuru barimo Jake Sullivan, umujyanama w’umutekano wa USA, ndetse na Lloyd Austin, umunyamabanga mukuru w’ingabo, biga uko batabara Israel.

Amerika yagize iti “Amerika irikumwe n’abaturage ba Isiraheli kandi ishyigikire kwirwanaho mu kurwanya iterabwoba rituruka muri Irani.”

IRCC, Ishami rya mbere rikomeye ry’igisirikare cya Iran rivuga ko bakoze iki gitero mu kwihorera ku bikorwa bibi ubutegetsi bwa Israel bukora umunsi ku munsi, harimo igitero kuri Ambasade ya Iran i Damas.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yasohoye itangazo ryamagana ryivuye inyuma iki gitero cyakozwe na Iran kuri Israel.

Guterres yasabye ko iryo hangana rikomeye rihagarara vuba na bwangu kandi impande zombi zigatuza.

Yagize ati “Yaba akarere, yaba amahanga, nta n’umwe wifuza iyindi ntambara.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW