Manchester City yanganyije na Arsenal 0-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona y’Abongereza ‘Premier League’ bituma Liverpool ifata umwanya wa mbere ku rutonde nyuma yo gutsinda Brighton ibitego 2-1.
Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024, kuri Etihad Stadium ikipe ya Manchester City yakiriraho, saa Kumi n’imwe n’iminota 30 z’amanywa (17h30).
Amakipe yombi yagiye mu kibuga amaze kumenya ko mukeba wayo Liverpool bahanganiye igikombe yafashe umwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Brighton ibitego 2-1, igahita igira amanota 67.
Manchester City yari yakiriye uyu mukino yaburaga Kapiteni wayo Kyle Walker n’umuzamu wayo wa mbere, Umunye-Brésil Ederson Moraes kubera ibibazo by’imvune. Umutoza Guardiola yabanje mu kibuga Stefan Ortega, Manuel Akanji, Rúben Dias, Nathan Aké, Josko Gvardiol, Rodri, Bernardo Silva, Kevin De Bruyne, Mateo Kovačić, Phil Foden na Erling Haaland.
Michael Arteta utoza Arsenal waburaga Jurrien Timber wenyine, yahisemo kubanzamo David Raya, Ben White, William Saliba, Gabriel Magalhães, Jakub Kiwior, Martin Ødegaard, Jorginho, Declan Rice, Bukayo Saka, Gabriel Jesus na Kai Havertz.
Iminota 15 ya mbere y’umukino yaranzwe no gutinyana ku mpande zombi kuko nta kipe yagaragazaga inyota yo gushaka igitego. Ku munota wa 16 w’umukino Umunyezamu David Raya yatabaye Arsenal akuramo umupira w’umutwe wari utewe na Nathan Ake nyuma ya koruneri yari itewe neza na Kevin De Bryune.
Mu minota yakurikiyeho, Manchester City yaje gukanguka, itangira gusatira cyane ikipe ya Arsenal nubwo gutera mu izamu byabagoraga.
Arsenal na yo yanyuzagamo igashaka uburyo yabona igitego binyuze kuri contre-attaque. Nko ku munota wa 24, Rodri yatakaje umupira maze Kapiteni Martin Ødegaard awambukana ikibuga, awusunikira Havertz wahise uwukinana na Gabriel Jesus, ariko awumucomekeye umunyezamu Ortega arawumutanga.
Hakiri kare ku munota wa 27 Manchester City yakoze impinduka za mbere mu mukino, Nathan Aké wari umaze kuvunika asimburwa na Rico Lewis.
- Advertisement -
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Manchester City yatangiranye ingufu igice cya kabiri. Kigitangira, Mateo Kovačić yagerageje uburyo bukomeye imbere y’izamu, arekurira inyuma y’urubuga rw’amahina ishoti riremereye ku bw’amahirwe make unyura ku ruhande gato.
Umutoza Guardiola yakoze impinduka ku munota wa 60 nyuma yo kubona ko kubona igitego bikomeje kugorana, maze akuramo Foden na Kovačić yinjizamo Jérémy Doku na Jack Grealish.
The Gunners na yo yahise yongera imbaraga hagati mu kibuga no mu bwugarizi, ikuramo Jorginho na kiwior ashyiramo Thomas Partey na Takehiro Tomiyasu.
Impinduka za Man City zatumye ikambika ku izamu rya Arsenal ariko Doku na Grealish bagerageza gucenga binjira mu rubuga rw’amahina, ubwugarizi bwa Arsenal bukabyitwaramo kigabo.
Arteta yongeye gukora izindi mpinduka yongera imbaraga mu busatirizi bwe, akuramo Gabriel Jesus na Bukayo Saka wari ugize akabazo k’imvune, abasimbuza Lessandro Trossard na Gabriel Martinelli.
Ku munota wa 75, De Bruyne yazamukanye umupira acenga Partey, awuhindurira mu rubuga rw’amahina ariko ku bw’amahirwe make Doku ashatse kuwushyira mu rushundura ntiwamukundira, ujya hejuru y’izamu.
The Cityzens bashoboraga kubona igitego ku munota wa 83, ariko rutahizamu Erling Haaland utahiriwe n’uyu mukino, umupira arawuhusha ujya hanze y’izamu rya Arsenal.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, agabana amanota.
Dore uko indi mikino y’umunsi wa 30 wa Premier League yarangiye:
Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe
Ku Cyumweru tariki 31 Werurwe
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 30, Liverpool ni iya mbere ku rutonde n’amanota 76, ikurikiwe na Arsenal ya kabiri n’amanota 65, Manchester City ikaba iya gatatu n’amanota 64 mu gihe ku mwanya wa kane hari Aston Villa ifite amanota 59.
Mu zirwanira kutamanuka, Luton Town ni iya 18 n’amanota 22, Burnley ni iya 19 n’amanota 18, mu gihe iya nyuma ku rutonde ari Sheffield United ifite amanota 15.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW