Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda mu minsi 100 yo Kwibuka

Mu gihe u Rwanda n’Isi bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2024, mu Rwanda hatangiye icyumweru n’iminsi 100 byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ikipe ya Arsenal isanzwe ifitanye amasezerano n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) yo kwamamaza igihugu binyuze muri ‘Visit Rwanda’, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bati “Uyu munsi, twifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ubwo butumwa bwaherekejwe n’amashusho agaragaza bamwe mu bakinnyi n’abanyabigwi b’iyi kipe bagaruka ku bihe bagiriye mu Rwanda ndetse n’amateka yarwo bize ubwo barusuraga mu bihe bitandukanye.

Muri abo bakinnyi harimo Jurriën Timber ukinira ikipe y’abagabo, Katie McCabe na Caitlin Foord bakinira ikipe y’abagore ndetse n’abanyabigwi b’iyi kipe Ray Parlour na Eduardo Gaspard.

Buri umwe muri aba yagarutse ku byo yamenye ku Rwanda igihe yarusuraga. Jurriën Timber  ati “Mu rugendo mperuka kugirira mu Rwanda, nasuye urwibutso rwa Jenoside menya amateka menshi [kuri Jenoside]. Abanyarwanda bagira urukundo kandi batwakiriye neza. Twabonye amasura yishimye gusa.”

Katie McCabe ukinira ikipe ya Arsenal y’abagore yagize ati “Namenye amateka akubiyemo amasomo ariko na none ababaje cyane, kumenya ko byabaye gusa mu myaka 30 ishize.”

Ray Parlour wakiniye Arsenal imyaka 17, na we yatanze ubutumwa agira ati “Byari bigoye kwifata ngo ntugaragaze amarangamutima yawe ku byo abantu banyuzemo, ariko nishimira ko nagiye kubyirebera kuko ni ibintu bitangaje.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Siporo [Sporting Director] muri Arsenal, Edu Gaspard wanayikiniye yagize ati “Igihe  nasuraga urwibutso natunguwe n’abantu banyuze muri ibyo bihe bakiriho.”

Caitlin Foord na we ukinira Arsenal y’abagore yagize ati “Byankoze ku mutima kubona aho igihugu cyari kera ndetse n’aho kigeze kuri ubu.”

Basoje batanga ubutumwa by’umwihariko ku bana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda. Timber yatangaje ko ubutumwa yagenera abana bakina umupira mu Rwanda ari ugukomeza gukora cyane, bagashyiramo umuhate kugira ngo bazagere ku nzozi zabo.

Caitlin na McCabe na bo basabye abana b’abakobwa bakina umupira mu Rwanda gukomeza gukora cyane ndetse no kwizera ko bashoboye.

Parlour na Edu bo basoje bagira inama abana bakina umupira mu Rwanda  gukomeza gukora imyitozo ndetse no guhorana inzozi zo kugera ku ntego za bo.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 30 ishize, ni imwe muri jenoside z’ikinyejana cya 20 zakoranywe ubugome bukabije, kandi bigirwamo uruhare n’inzego hafi ya zose mu gihugu.

Mu rugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, siporo yabaye umuyoboro ukomeye wo guteza imbere ubusabane n’amahoro kandi yagiye yifashishwa cyane mu gutanga ubutumwa bw’ihumure, ubumwe n’ubwiyunge.

Caitlin Foord ukinira Arsenal y’Abagore, yatunguwe n’uko u Rwanda rwayibutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
McCabe yavuze ko amateka y’u Rwanda akubiyemo amaso akomeye
Ubwo yazaga mu Rwanda, Jurriën Timber ukinira Arsenal, yanyuzwe n’urukundo yasanganye Abantarwanda
Ubwo yasuraga u Rwanda, Edu yanyuzwe no kubona Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeye kandi bakomeje kwiyubaka

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW