AS Kigali yanze ko APR iyitwariraho igikombe (AMAFOTO)

Ikipe ya AS Kigali yanganyije na APR FC ibitego 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26 wa shampiyona, mu gihe ikipe y’Ingabo yagombaga kuwutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Ni umukino wari uw’ikirarane cy’umunsi wa 26 wa shampiyona, ariko wahuriranye n’ibyago APR FC yagize ubwo yatakazaga Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri iyi kipe.

Mbere y’uko umukino utangira, habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Saa Cyenda n’iminota ibiri z’amanywa, ni bwo Ruzindana Nsoro wayoboye uyu mukino, yari ahushye mu ifirimbi awutangije.

Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, ndetse buri kipe igaragaza inyota yo gutanga ngenzi ya yo igitego.

Ku munota wa 12, AS Kigali yari ibonye igitego cyatsinzwe na Ishinwe Fiston ku mupira mwiza yari ahawe na Erisa Ssekisambu.

Ikipe y’Ingabo yahise yishyura igitego ku mupira watewe na Kwitonda Alain Bacca maze ba myugariro ba AS Kigali baritsinda.

Ikipe zombi zakomeje gucungana ariko buri yose inashaka igitego cya Kabiri, iminota 45 y’igice cya Mbere irangira ari igitego 1-1.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, APR FC ntiyatinze kuko ku munota wa 60 Victor Mbaoma yongeye guhagurutsa abakunzi b’ikipe y’Ingabo atsinda igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Ruboneka Bosco.

- Advertisement -

Ikipe iterwa inkunga n’Umujyi ikuramara gutsindwa igitego cya Kabiri, yahise ikora impinduka ikiramo Erisa Ssekisambu na Ntirushwa Aimée, basimburwa na Benedata Janvier na Akayezu Jean Bosco.

Ku munota wa 63, Thierry Froger utoza APR FC, na we yahise akora impinduka akuramo Taddeo Lwanga na Kwitonda Alain, basimburwa na Sharaf Shiboub na Niyomugabo Claude.

Ku munota wa 79, Guy Bukasa utoza AS Kigali, yongeye gukora izindi mpinduka akuramo Kevin Ebene wasimbuwe na Iyabivuze Osée.

Akigera mu kibuga, Osée yabonye uburyo ku munota wa 80 ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya APR FC ariko umunyezamu, Pavelh Ndzila ashyira umupira muri koruneri.

Ku munota wa 81, ikipe itozwa na Bukasa yeretswe ikarita itukura ya Rucogoza Eliasa nyuma yo kwerekwa ikarita ya Kabiri y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Ruboneka Bosco.

Nyuma yo kubona ibitego bibiri, APR FC yakomeje kubicunga, ariko ikipe ya AS Kigali ikomeza gushaka igitego cyo kwishyura.

Ikipe y’Ingabo yasaga n’iyizeye intsinzi, yatsinzwe igitego ku munota wa 90+3, cyatsinzwe na Benedata Janvier wagitsindishije ukuguru kw’ibumoso ku mupira yatereye kure maze Ndzila awurebesha amaso gusa.

Iminota 90 yarangiye ikipe zombi ziyagabanye ku bitego 2-2, maze APR FC biyisaba kuzashaka ahandi itwarira igikombe.

Ikipe y’Ingabo yahise igira amanota 50 mu mikino 26 ndetse ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona. Yashyize ikinyuranyo cy’amanota 12 hagati ya yo na Rayon Sports mu gihe hasigaye imikino ine ingana n’ubundi n’amanota 12.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

AS Kigali: Hakizimana Adolphe, Bishira Latif, Ndayishimiye Thierry, Ishimwe Saleh, Ntirushwa Aimée, Rucogoza Eliasa, Kevin Ebene, Félix Koné, Ishimwe Fiston, Erisa Ssekisambu, Hussein Shaban.

APR FC XI: Pavelh Ndzila, Fitina Ombolenga, Niyigena Clèment, Ishimwe Christian, Nshimirimana Ismaël Pitchou, Nshimiyimana Yunussu, Kwitonda Alain, Taddeo Lwanga, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Victor Mbaoma.

Umukino wo warimo imbaraga
Ntirushwa Aimée yari mu bafashaga AS Kigali hagati
Kwitonda Alain ni we watsindiye AS Kigali igitego cya Mbere
Ubwo abayobozi bafatafa umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Abakinnyi APR FC yabanjemo
Abakinnyi 11 AS Kigali yabanjemo
Hafashwe umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ishimwe Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego cya mbere
Hussein Shaban Tchabalala yagoye ba myugariro ba APR FC
Bacca ubwo yari amaze gufasha ikipe ye kubona igitego cyo kwishyura
Bacca yarwanye no gusunikira umupira mu izamu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW