Bugesera: Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi gushyashyanira abaturage

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence atangiza umwiherero mu Karere ka Bugesera yasabye abayobozi bose guhora bazirikana iterambere ry’umuturage ndetse bakamuhoza ku isonga mu byo bakora.

Ni ubutumwa yagarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu ugamije kunoza imikorere n’imikoranire mu kubaka inzego zitajegajega.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abakozi b’Akarere, Imirenge, Utugari n’Inzego z’umutekano zikorera muri ako Karere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Ephrem yavuze ko bagiye guhindura imikorere bari basaganwe, bongera imbaraga irondo ry’umwuga n’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano.

Ati”Tuzava muri uyu mwiherero tugaragaza uruhare rwacu nk’abayobozi mu guhindura imibereho y’abaturage bacu ndetse no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo barusheho kubaho neza bafite umudendezo.”

Kimwe n’abandi bayobozi b’Imirenge bahamya ko uyu ari umwanya mwiza wo kwisuzuma mu mikorere yabo ya buri munsi haribyo batanozaga, aho umuturage yasiragizwaga ntahabwe serivisi nk’uko bikwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bateguye umwiherero w’abakozi bose b’Akarere, Imirenge n’Utugari kugira ngo bisuzume barebe ibitagenda neza bafatire ingamba hamwe.

Ati“Iki gihe tugifashe tuvuga ngo dukore umwiherero w’iminsi itatu dutegure neza twinjire mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukava muri ibyo bihe twinjira mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite, kandi icyi nicyo gihembwe cya nyuma twinjiyemo cy’umwaka w’imihigo.”

Yashimangiye ko ingamba zizafatirwa muri uyu mwiherero zizatuma bakosora ibyakorwaga nabi ndetse no gucyeburana kugira ngo barusheho gutanga serivisi inoze.

- Advertisement -

Mayor Mutabazi, yaboneyeho kwibutsa abaturage b’Akarere ka Bugesera kwitararika muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ndetse no gukomeza ababuze ababo bafata mu mugongo abafite intege nkeya.

Guverineri Rubingisa yavuze ko uyu mwiherero w’igihembwe cya nyuma cy’imihigo, bifuza ko abayobozi banoza imikorere n’imikoranire mu kuzamura iterambere ry’umuturage muri gahunda y’imihigo ndetse no kurushaho kwimakaza umutekano.

Ati “Muri uyu mwiherero hazabaho kubazanya inshingano ndetse no kunoza ibitagenda neza mu rwego rwo kubaka inzego zose ziganisha umuturage ku isonga, haba mu mitangire ya serivisi, imibereho myiza, umutekano ndetse no kubungabunga ibidukikije.”

Yasabye abayobozi kudakorera ku jisho mu bijyanye no kunoza inshingano, ahubwo ko bakwiye kumva ko ibyo bakora ari ibyabo kandi babifitemo inyungu, baharanira guhindura imibereho y’abaturage.

Umwiherero witabiriwe n’inzego zitandukanye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Prudence Rubingisa

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Bugesera