CG (Rtd) Gasana wayoboye Polisi yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw.

Gasana yayoboye Polisi y’u Rwanda nyuma aza kugirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ndetse yafunzwe amaze kuvanwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 11 Mata 2024, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.

Urukiko rwatangaje ko CG (Rtd) Gasana wari warakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, yagabanyirijwe ibihano kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso.

Muri Werurwe mu 2024 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha akurikiranyweho rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

Ibyaha akurikiranyweho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

CG (Rtd) Gasana yari yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi amaranye imyaka irindwi (7) kugira ngo yitabweho n’abaganga, ndetse ko nk’umuntu wakoreye Igihugu kuva ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’indi mirimo yagiye ashingwa kugeza ubwo akurikiranywe imbere y’ubutabera, atatoroka kuko byaba ari nko kwiha igihano cyo kutanezerwa mu mahoro yaharaniye.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

- Advertisement -
CG (Rtd) Emmanuel K Gasana yakatiwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW