Dr Adel Zrane watozaga APR yapfuye

Uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, yitabye Imana aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.

Urupfu rw’uyu mutoza rwamenyekanye mu masaha ya Saa saba z’amanywa ubwo yari asohotse iwe agiye mu myitozo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye urupfu rw’uyu mutoza. Ikipe ya APR FC yahise isubika imyitozo yari igiye gukora yitegura umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Ikipe ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze ari Twitter, yemeje inkuru y’urupfu rw’uyu mutoza ndetse yihanganisha Umuryango mugari w’ikipe y’Ingabo.

Bati “N’akababaro Kenshi, Ubuyobozi Bwa APR FC Buratangaza ko Umutoza Wayo Wari Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga Dr Adel Zirane Yitabye Imana.”

Bakomeje bagira bati “Impamvu Z’urupfu rwe Ntiziramenyeka. Twihanganishe Umuryango we Ndetse N’abakunzi ba APR FC, Imana Imuhe Iruhuko Ridashira!”

Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

- Advertisement -

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Dr Adel Zrane ntakiri mu Isi y’abazima

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW