Abantu ibihumbi 38 biganjemo abagore n’abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri Kivu ya Ruguru bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mezi atatu.
Ibi bikubiye muri Raporo yasohowe na Amnesty International, Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ku ya 23 Mata 2024.
Iyi Raporo ya Amnesty International yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2023, ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe ya 2023, mu Burasirazuba bwa Congo habaruwe abantu ibihumbi 38 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwiyongere bwa 38% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Iri hohotera abarikorerwa biganjemo abagore n’abana b’abakobwa bafatwa ku ngufu, gushyingirwa ku gahato cyangwa gukoreshwa uburaya ku gahato.
Amnesty International itunga agatoki, imitwe yitwaje intwaro irwanira mu Burasirazuba bwa DR Congo ko ariyo yihishe inyuma y’iryo hohoterwa.
Iyo mitwe irimo CODECO na ADF byazengereje Kivu ya Ruguru ndetse iyo mitwe ikaba ari nayo yihishe inyuma y’ibitero byica ibihumbi by’Abasivili.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW