Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu irahira rya Bassirou Diomaye Diakhar Faye watorewe kuba Perezida wa Sénégal asimbuye Macky Sall.
Ku ya 24 Werurwe nibwo muri Sénégal habaye amatora nyuma y’uko amahanga yari yakomeje gusaba Perezida Macky Sall ko yareka amatora akaba ku neza ya Demokarasi y’abaturage.
Ku ya 26 Werurwe, ubwo Komisiyo y’Amatora yatangazaga ibyavuye mu matora, imibare yerekanye ko Bassirou Diomaye Faye w’imyaka 44 yatorewe kuyobora Senegal n’amajwi 53.7%.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Bassirou Diomaye Diakhar Faye yarahiriye kuba Perezida wa gatanu wa Sénégal.
Ni umuhango warimo abayobozi bakuru na za Guverinoma by’ibihugu by’inshuti na Sénégal barimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.
Hari Perezida wa Nigeria Bola Tinubu, uwa Ghana Nana Akufo-Addo na Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika.
Perezida Bassirou Diomaye Diakhar wabaye Perezida wa gatanu wa Sénégal, yavuze ko azateza imbere ububanyi n’amahanga ndetse akazamura imibereho myiza ya miliyoni 18 z’abaturage batuye igihugu cye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW