Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, aritegura urugendo rujya mu Bufaransa, kuganira na mugenzi we w’icyo gihugu, Emmanuel Macron.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo,Christophe Lutundula yatangarije Radio France Internationale ko uru rugendo rwa Tshisekedi i paris, ruzaba tariki ya 28 Mata 2024.
Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro byibanda ku mubano w’ibihugu byombi by’umwihariko ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Christophe Lutundula yagaragaje ko “byihutirwa kubona Ubufaransa,nka kimwe mu bihugu bigize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, bufata ingamba zifatika kandi bugashyiraho ibihano bigamije guca ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.”
Muri ibi biganiro by’aba bakuru b’ibihugu by’Ubufaransa na Congo, ikibazo cy’umutekano mucye kizafata umwanya munini.
Christophe Lutundula muri iki kiganiro,mu buryo busa nk’ubuzimiza ashaka kuvuga u Rwanda, avuga ko “ Iki kibazo cy’umutekano mucye, kigirwamo uruhare na kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Francophonie,”
Urugendo rwa Tshisekedi i Paris, ruzaba ari umwanya mwiza wo gucoca ibibazo bihari mu bubanyi n’amahanga.
DRC yizeye ko iyi nama izayifasha kandi kongera kubyutsa no kurushaho kuzahura umubano wayo n’u Bufaransa utashinze imizi ku ngoma ya Emmanuel Macron, no kongera gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira ikiremwamuntu.
UMUSEKE.RW