FERWABA yateguye irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, FERWABA, ryateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rizahuza amakipe ane yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore.

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwatangaje ko iri rushanwa rizakinwa iminsi ibiri, kuva tariki 19 Mata 2024 kugera tariki 20 Mata 2024. Imikino yose izabera muri Kigali Arena.

Amakipe ane yabaye aya mbere mu mikino ibanza ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore ni yo azitabira iri rushanwa. Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na Tigers ni yo azitabira mu bagabo, mu gihe mu gabore ayazitabira ari APR W BBC, GS Marie Reine Rwaza, REG W BBC na Kepler W BBC.

Gahunda y’uko amakipe azahura ni iy’isanzwe ikoreshwa mu mikino ya 1/2 mu marushanwa ya Basketball, aho ikipe ya mbere ihura n’iya kane, iya kabiri igahura n’iya gatatu, hanyuma izitsinze zigakina umukino wa nyuma, izatsinzwe zo zigahatanira umwanya wa gatatu.

Dore uko gahunda y’imikino iteye.

Ku wa Gatanu tariki 19 Mata, saa Munani z’amanywa, APR W BBC izakina na Kepler,  saa Kumi GS Marie Reine Rwaza ikine na REG W BBC. Nyuma y’aho saa Kumi n’Ebyiri ni bwo imikino mu bagabo izatangira Patriots BBC yikiranura na Tigers, saa Mbiri z’ijoro APR BBC yesurane na REG BBC.

Bukeye bw’aho ku wa Gatandatu mu mikino isoza irushanwa, izizaba zatsinzwe mu mikino y’abagore zizakina umukino w’umwanya wa gatatu saa Munani z’amanywa, mu gihe izizaba zatsinzwe mu bagabo zizahatanira umwanya wa gatatu saa Kumi.

Umukino wa nyuma uzahuza izizaba zatsinze mu Cyiciro cy’Abagore uzakinwa saa Kumi n’Ebyiri, ukurikirwe n’uzahuza izizaba zahigitse izindi mu bagabo, wo uzakinwa saa Mbiri z’ijoro.

Amakipe azitabira iri rushanwa yemerewe kuzakoresha abakinnyi b’andi makipe atazakina iri rushanwa. Amakipe yasabwe kohereza muri FERWABA intonde z’abakinnyi azakoresha bitarenze ku wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

- Advertisement -

Ubwo iri rushanwa ryo Kwibuka ryaherukaga gukinwa muri Kamena 2019, ikipe ya REG ni yo yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Patriots BBC amanota 74-71. Mu Cyiciro cy’Abagore ho ryari ryegukanwe na The Hoops itsindiye IPRC Huye ku mukino wa nyuma. Ni irushanwa ryari ryanatumiwemo amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Irushanwa riheruka gukinwa mu 2019
REG BBC ni yo ibitse igikombe giheruka mu Bagabo
The Hoops WBBC ni yo ibitse icyo mu cyiciro cy’Abagore giheruka

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW