Goma: Mu cyumweru kimwe, abantu 15 bishwe n’amabandi arimo FARDC

Undi muturage yiciwe i Goma arashwe, amakuru avuga ko ari abasirikare babiri ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, bamurashe babanje kumwambura telefone.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 14 Mata nibwo abo basirikare barasiye uwo mugabo ahitwa Turunga mu Mujyi wa Goma ahita ashiramo umwuka.

Ababibonye bavuga ko abo barashe nyakwigendera ari abasirikare mu ngabo za Congo.

Ikibazo cy’umutekano muke i Goma kimaze gufata intera, ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru bwabujije urubyiruko rwahawe intwaro ruzwi nka Wazalendo, kutazinjirana mu mujyi.

Ingamba zafashwe n’abayobozi b’ingabo zo guhangana n’ubwo bwicanyi zisa n’izatsinzwe kuko umutekano muke ukomeje kwiyongera ari nako abaturage bamburwa ubuzima ku manywa y’ihangu.

Umwe mu baturage b’i Katindo muri Goma yabwiye UMUSEKE ko umuntu asigaye ava mu rugo agiye ku isoko cyangwa ahandi, akagenda asezeye kuko amahirwe yo kugaruka aba abarirwa ku mashyi.

Yagize ati “ Iyo uvuye mu rugo ukagaruka amahoro, ushima Imana. Goma yabaye ikuzimu kw’amabandi yitwaje intwaro.”

Undi avuga ko ubu bwicanyi bukorwa n’abasirikare ba Leta, hari n’abafashwe bagezwa mu butabera.

Ati “ Ni mayibobo zambitswe inyambaro ya FARDC ngo zijye kurwana na M23, none ziri kutwica ku manywa y’ihangu.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba yabwiye inama y’Abaminisitiri ko ikibazo cy’umutekano muke i Goma cyafashe intera, hakaba hemejwe ko abasirikare n’abapolisi bagiye kujya bakora irondo nijoro.

Mu cyumweru kimwe gusa abantu 15 bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma bamwe barashwe. Abagaragajwe bakora ibyo bikorwa harimo abasirikare ba FARDC n’urubyiruko rwa Wazalendo.

Kuva ku wa mbere w’icyumweru dusoje, ubutaka bwa Goma bukomeje kunywa amaraso y’abenegihugu bishwe mu buryo bubabaje.

Ku ya 8 Mata, abasivili batatu biciwe muri resitora i Majengo muri komini ya Karisimbi. Aba bantu bishwe n’umusirikare wa FARDC.

Ku wa 9 Mata, abantu bane biciwe ahazwi nka “Entrée President” barashwe n’abitwaje intwaro bambaye impuzankano za FARDC, babanje gusahura ibyo bari bafite.

Ku wa 10 Mata nimugoroba abantu batatu bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota TXL barashweho urufaya barapfa.

Amakuru avuga ko bari bavuye kuri banki, abantu bitwaje intwaro barabakurikira babarasaho, babatwara amafaranga bari bafite.

Ku wa 12 Mata, abitwaje intwaro nabwo bishe abantu babiri i Kituku hafi ya Katedarali nshya.

Ni mu gihe ku wa 13 Mata, hari umumotari wiciwe i Katoyi muri Komini Kalisimbi arashwe n’umusirikare wa FARDC n’umurambo watoraguwe i Balindu muri Nyiragongo.

Ni mu gihe uwishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa 14 Mata yabaye uwa 15 wishwe muri iki cyumweru dusoje.

Mbere y’icyo cyumweru hari abandi bantu biciwe i Goma na FARDC na Wazalendo babanje kubambura utwabo.

Bamwe mu bategetsi ba RDC bagereka ubu bwicanyi ku mutwe wa M23, bashinja ko ari wo uri guteza akaduruvayo mu mu mujyi wa Goma kugira ngo abaturage bivumbure bamagane ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Bamwe mu basirikare ba FARDC na Wazalendo bagejejwe imbere y’ubutabera

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW