Goma: Umusirikare uherutse kurasa abaturage yakatiwe kwicwa

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ushinjwa kwica abantu batatu muri Goma, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, yakatiwe igihano cy’u rupfu no gutanga akayabo k’amande.

Umusirikare wa FARDC uzwi kw’izina rya Djodjo Endongo, niwe wahamijwe n’ubutabera icyaha cyo kwica abasivile batatu baheruka kwicirwa i Goma mu mujyi aho barimo bafata amafunguro.

Amakuru y’urupfu rw’aba basivile batatu yavugaga ko barasiwe muri Quartier ya Majengo, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mata 2024, aho bari bagiye muri restaurant gufata ifunguro.

Ku wa 13 Mata 2024, urukiko rukuru rwa gisirikare mu ntara ya Kivu y’amajyarugu rwahamije uyu musirikare icyaha cyo kwica, rumukatira urwo gupfa kandi ategekwa kwishyura ibihumbi 50$ buri muryango wiciwe.

Uyu musirikare wa Fardc Endongo niwe ubaye uwambere uhawe igihano cy’urupfu nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshilombo yemeje ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano mu kwezi gushize.

OLIVIER MUKWAYA / UMUSEKE.RW