Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC gitangaza ko muri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kurandura malaria, hari gutangwa inzitiramibu nshya zirimo umuti mushya uhangamura ubudahangarwa bw’imibu.
Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 24 Mata 2024 ku Kigo Nderabuzima cya Cyanika ahatazatangwa inzitiramibu 16.050 mu Murenge wa Cyanika.
Imibare igaragaza ko abivuje Malaria mu Murenge wa Cyanika bageze ku 1,500 mu kwezi gushize kwa Werurwe, mu gihe mbere yaho muri Gashyantare hagaragaye abarenga 3,000 bafashwe n’iyo ndwara.
Ni mu gihe imibare y’abarwaye Malaria yerekana ko mu mwaka ushize wa 2023 nibura umuturage umwe mu 10 (111/1000) yarwaye Malaria mu Karere ka Nyamagabe.
Bamwe mu bahawe inzitiramibu bashimye Leta y’u Rwanda, bavuga ko bagiye guca ukubiri no guhora kwa muganga kubera Malaria.
Nyiramakwavu Liberata yagize ati “Ubu rero kurara mu nzitiramibu iteye umuti bizandinda kurwara no kurwaza Malaria, ntaho guhurura n’imibu mu joro.”
Uwitwa Habimana Cyprien we yagize ati “Inzitiramibu ni ngombwa cyane, iyo wayirayemo bituma ubyuka ukora akazi neza, abana nabo bakajya kwiga nta bwoba bw’uko barwara malaria.”
Aba baturage mbere yo guhabwa izi nzitiramibu bahawe amasomo y’uko bakwiriye kuzikoresha neza ndetse no kwirinda kuzubakisha utuzu tw’inkoko cyangwa kuzikataguramo ibyangwe byo kwiyogesha no gusukura ibyombo.
Sr Mushikiwabo Marie-Léonille Mwitirehe, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, yashimangiye ko gukwirakwiza inzitiramibu bizagabanya umubare munini w’abarwayi ba Malaria bivuriza ku Kigo ayobora.
- Advertisement -
Ku bw’iyi ndwara ikunze kugaragara muri aka gace, Sr Mushikiwabo avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi, bahora bibutsa abaturage kwitabira uburyo bwose bwo kurwanya malaria.
Ati ” Abaturage tugenda tubasobanurira mu biganiro bitandukanye n’ubu turi kuzibaha turi kubereka uko zimanikwa, akamaro ko kuziraramo, turabasaba rero kuzigirira isuku.”
RBC ivuga ko hasimbuzwa inzitiramibu buri myaka itatu mu turere twose tuzihabwa mu Gihugu, bahereye kuri Nyamagabe, aho buri rugo ruzazihabwa ku buntu.
Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko mu Karere ka Nyamagabe hazatangwa inzitiramibu zirenga ibihumbi 197.
Habanabakize avuga ko kubera gukoresha umuti umwe hari ubwo umubu ugira ubudahangarwa ukawumenyera, akaba ariyo mpamvu hari gutangwa inzitiramibu nshya zirimo n’umuti mushya.
Ati ” Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ahantu hamwe na hamwe imibu yari itangiye kumenyera imiti twakoreshaga. Abashakashatsi rero bagenda bahindura umuti ugakuraho bwa budahangarwa umubu wari waratangiye kugira.”
Ikwirakaizwa ry’inzitiramibu hirya no hino mu gihugu ni imwe mu mbaraga zitezweho kurwanya Malaria no gusigasira ubuzima bw’abaturage muri rusange.
NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyamagabe