Ibyihariye ku rugendo rwa Perezida Kagame mu Bwongereza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ku munsi w’ejo tariki ya 9 Mata 2024 ,Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yakiriye Perezida w’u Rwanda Paul Kgame . Abayobozi bombi bagiriranye ibiganiro byibanda ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’izindi ngingo zitandukanye.

Umukuru w’Igihugu yagiriye urugendo mu Bwongereza, nyuma y’amasaha macye u Rwanda rwinjiye mu cyumweru n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorerewe Abatutsi.

Guverinoma y’ Ubwongereza yatangaje ko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yagarutse ku kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari umwanya mwiza kwibuka no guha  agaciro aho uRwanda rwavuye.

Mu biganiro bagiranye kandi Perezida Kagame yashimiye Minisitiri Intebe uko Ubwongereza budahwema gushyigikira u Rwanda.

Intambara yo muri  Congo yaganiriweho…

Hashize igihe mu Burasirazuba bwa Congo intambara ica ibintu hagati y’ingabo za leta zifatanyije n’iza SADC,FDLR,MAI MAI,Wazarendo, barwanya umutwe wa M23, leta yita ko ari uw’iterabwoba.

Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko kimwe mu byaranze ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Rishi Sunak, ari ukuganira ku mutekano w’Akarere n’imvururu ziri   mu Burasirazuba bwa  Congo.

Rishi Sunak ku ruhande rwe asanga hakenewe uburyo bwa  politiki mu gushaka igisubizo cy’iyi ntambara .

Ikibazo cy’Abimukira  bava mu Bwongereza… 

- Advertisement -

U Rwanda n’u Bwongereza bifitanye amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjira muri iki gihugu  mu buryo bunyuranye n’amategeko .

Amasezerano ateganya ko u Bwongereza buzohereza abimukira ibihumbi 10, ariko bakazagera mu Rwanda mu byiciro bitandukanye  nubwo yakomeje gutinzwa n’abadashyigikiye ko iyi gahunda ikorwa.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi, baganiriye kuri aya masezerano, bemeranya ko iyi gahunda yakorwa mu gihe cya vuba cy’Itumba.

Icyakora ntabwo hatangajwe igihe indege ya mbere igomba guhaguruka mu Bowongereza iza i Kigali, nyuma yuko Inteko Ishingamategeko y’Ubwongereza izaba imaze kuyiha umugisha.

Amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko yavuguruwe ku wa 5 Ukuboza 2023, hagamijwe gukemura inenge zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.

Icyiciro cya mbere cyari giteganyijwe kugera mu Rwanda muri Kamena 2022, ariko iyi gahunda ikomwa mu nkokora n’ibibazo by’inkiko n’ibitekerezo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi bivuga ko u Rwanda rudatekanye ku buryo bahagirira amahoro ntibasubizwe mu bihugu baturutsemo.

Ibi byatumye Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rugaragaza inenge zijyanye n’amategeko, amasezerano avugururwa n’impande zombi mu Ukuboza 2023.

U Bwongereza buvuga ko iyi gahunda igamije gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu gihugu banyuze mu muhora wa English channel, ndetse hari n’ibindi bihugu byatangiye kwifashisha ubu buryo mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira cyugarije Isi.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bwongereza

UMUSEKE.RW