Ibyo utamenye byaranze umukino wa Mukura na Rayon

Umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, waranzwe n’udushya benshi batamenye.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, ubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa.

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na Ngendahimana Eric wayitsindiye igitego cy’umutwe, yahavanye amanota atatu yuzuye.

UMUSEKE wagerageje kuraranganya amaso muri Stade, maze wegeranya bimwe mu byo benshi batabashije kumenya.

  • Umufana wa Mukura yaguye igihumure!

Umukino ukirangira, umusore bigaragara ko akiri muto wari wambaye ipantalo y’umukara n’umuhondo ndetse yambaye ubusa hejuru, yagaragaye aryamye yubitse inda hasi atavuga.

Uyu musore ntiyavugaga ndetse nta n’ikindi gice cy’umubiri we cyakoraga. Yari azengurutswe n’abandi bakunzi ba Mukura VS bari bambaye imyambaro yiganjemo ayo iyi kipe yambara.

Abari aho uyu musore yari aryamye, babwiye UMUSEKE ko kuva Mukura yatsindwa igitego atongeye kuvuga kandi yahise asohoka hanze ya Stade maze akaryama yubitse inda nk’uwari ubabajwe no gutsindwa kw’ikipe ye.

Byarangiye bahamagaye moto, maze baramuterura bayimushyiraho bamufatisha amaboko mu nda y’umumotari, baramujyana.

  • Umufana yagiye mu kibuga umukino uri kuba!

Umwana bigaragara ko akiri muto, yaciye mu rihumye inzego z’Umutekano, maze ajya mu kibuga ubwo umukino wari ukiri mu gice cya Mbere.

- Advertisement -

Ni umusore wasekaga. Ubwo yageraga mu kibuga yamanitse amaboko aseka cyane agaragaza ko yishimiye kuba yari ageze mu kibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Inzego z’Umutekano zirimo Polisi, zahise zifata uwo musore neza zimusohora mu kibuga asubizwa muri Stade.

  • Gusuzuma amatike byaratinze.

Abakunzi ba ruhago bari baje kureba uyu mukino, batinze kwinjira bitewe no gusuzuma amatike ku miryango.

Saa Saba z’amanywa ni bwo hatangiye gusuzumwa amatike, nyamara Mukura VS na Rayon Sports ziri mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda. Ibi byatumye haba umubyigano ku miryango ndetse bamwe basunitse umuryango binjirira rimwe kuko babonaga bari gutinzwa ku muryango.

  • Abafana binjiriye Ubuntu!

Mbere gato y’uko umukino utangira, hari abafana benshi binjiriye rimwe bahita bajyanwa ahadatwikiriye, bivugwa ko binjirijwe Ubuntu.

Umufana wa Mukura yaguye igihumure
Umufana winjiye mu kibuga, yasohowe neza n’inzego z’Umutekano
Rayon Sports yahacanye umucyo
Abakunzi ba Mukura VS bari baje kuyishyigikira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW