Igiterane ‘Fresh Fire Conference’ cy’Itorero Christ Kingdom Embassy cyagarutse

Igiterane ngarukamwaka ‘Fresh Fire Conference’ gitegurwa n’Itorero Christ Kingdom Embassy rya Pastor Tom Gakumba na Anitha Gakumba cyagarutse muri uyu mwaka wa 2024.

Iki giterane cyatangiye mu 2022 ubwo hafungurwaga Itorero Christ Kingdom Embassy, muri uyu mwaka wa 2024, kizaba tariki 12-19 Gicurasi , kibere ku rusengero rwa Christ Kingdom Embassy ruherereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimironko.

Icy’uyu mwaka cyatumiwemo abaramyi bakunzwe n’abakozi b’Imana barimo Bishop Ntayomba Emmanuel (Rwanda) ari nawe mubyeyi wa Tom & Anitha mu buryo bw’Umwuka, Bishop Lamech Natukwatsa (Uganda), na Prophet MD Shingange wo muri Afrika y’Epfo.

Iki giterane cya Fresh Fire Conference cyubakiye ku magambo yanditse muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2:3-4.

Umushumba Mukuru wa Christ Kingdom Embassy, Pastor Tom Gakumba, yatangaje ko iki giterane ngarukamwaka kigamije ivugabutumwa.

Ati “Icya mbere ni igiterane cy’ivugabutumwa nk’ibisanzwe, ariko atari ivugabutumwa rikorerwa hanze”.

Pastor Gakumba avuga ko yishimira cyane kubona abantu bava mu byaha kuko aricyo ijambo ry’Imana riba rigamije.

Ati “Icyo dusengera muri iki giterane ni ukongera kubona umuriro usukwa, kubona abantu banukirwa n’ibyaha, kubona abantu bazinukwa ibyaha, tukabona abantu bava mu byaha.”

Itorero Christ Kingdom Embassy rimaze imyaka ibiri ryamamaza inkuru nziza ya Yesu Krisitu kuko ryashinzwe mu 2022, rishingwa na Pastor Tom Gakumba na Anitha Gakumba.

- Advertisement -

Pastor Tom Gakumba na Anitha Gakumba

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW