Imbaraga za M23 zishwiragiza Ingabo za Congo zituruka he ?

Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje gushwiragiza igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC n’abagifasha mu bice byinshi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ku kigero kitigeze kibaho na rimwe.

FARDC yiyambaje imitwe y’iterabwoba yibumbiye muri Wazalendo irimo umutwe wa FDLR, Abacanshuro, Ingabo z’u Burundi na SADC ariko M23 yababereye ibamba, ibakinagiza amanywa n’ijoro.

Ibitero byinshi by’ihuriro rya FARDC bikoresha imbunda nini ku buryo barasa aho batabona, ibigira ingaruka ku basivili bicwa n’ama bombe aturuka ku ruhande rwa Leta.

Uyu munsi hari abantu bavuye mu byabo benshi mu burasirazuba bwa Congo kurusha abigeze babaho mu mateka ya Congo.

M23 igenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse yamaze gushyiraho abayobozi bakorana na yo ku rwego rwa gisivili muri Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, ikuraho aba Leta ya RDC.

Ni Nako uyu mutwe ukomeje kwiyegereza abaturage mu bice yigaruriye, bakorana umuganda, amarushanwa y’umupira, ibirori bitandukanye n’ibindi bituma abaturage babiyumvamo.

Nko ku wa 8 Werurwe 2024, M23 yayoboye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore mu mujyi wa Kiwanja muri teritwari ya Rutshuru.

Ni mu gihe abagore bo mu bice bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, biraye mu mihanda bamagana gufatwa ku ngufu, gutotezwa n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa bakorerwa.

Kuki FARDC ikomeje gukinagizwa ?

- Advertisement -

Inzego zishinzwe umutekano muri RD Congo ziyobowe ahanini mu buryo bw’icyenewabo no gukurikira inyungu, aho kuba uburyo bwo kurinda abaturage.

Abasirikare bari ku rugamba binubira guhembwa intica ntikize, rimwe na rimwe ntibahabwe n’urupfumuye kuko izo “Cash” ziribwa n’abayobozi babo, inzara nayo iri mu bituma batisunika imbere.

Poropaganda y’ubutegetsi bwa Tshisekedi yemeje Isi ko idashobora gutsindwa kubera Abacanshuro benshi, drones nshya, indege z’Abarusiya n’ibindi binyoma nabyo byakubise igihwereye.

Abasirikare benshi ba RDC boherezwa kurwanira muri Kivu ya Ruguru, ntibahazi na busa, abenshi iyo bashwiragijwe na M23, bihisha mu mazu y’abaturage.

Abo basirikare bagorwa no kuyoboza ngo bahungire kuri MONUSCO kuko baba bavuga Igifaransa n’Ilingala gusa.

Akenshi abo baturuka mu Ntara za kure ya Kivu ya Ruguru, usanga bitotomba, bamwe banga kurwana bavuga ko atari imiryango yabo bitangira.

Ibi byiyongeraho ko izi ngabo zifite amahugurwa macye zishorwa ku ruhembe rw’intambara nk’uko bigenda kuri Wazalendo ndetse biroroshye kubatatanya no kubaca intege.

FARDC izongwa kandi no kurashishwa imbunda zikoreshwa na ba mudahusha, indege zitagira abapilote, imbunda nini n’into baba bambuwe na M23, biri mu bica intege abasirikare.

Ni mu gihe ku mirongo y’urugamba, Ingabo z’u Burundi zoherejwe kuri “Deal” ya Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi, zititeguye gupfira Congo, bamwe bafashwe mpiri abandi bishyikiriza M23, hari n’abanze kurwana burizwa indege bajya gufungirwa i Bujumbura.

Hagati aho abasirikare ba SADC bari muri RDC baraca amarenga yo kwikura mu mirwano kubera ubuzima bubi, bavuga ko kubona ibyo kurya ari ingume n’izindi nzitwazo zituma ngo batisukira M23.

Kuva bagera muri iki gihugu kandi nta rugamba na rumwe baratsinda, ibintu bashobora kuzarambirwa bakazinga utwangushye bakisubirira aho baturutse.

Kwiruka kw’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, biha M23 igihe cyo kwitegura neza, kubaka ubwirinzi, guhagarara neza ahantu hayifasha kurasa neza nko mu duce dutuma utega umwanzi igico ndetse no gusubiza inyuma ibitero igabweho.

Biha kandi amahirwe M23 yo gusunikira kure FARDC n’abambari bayo bakareka kuyitera icyugazi hafi y’ibirindiro byayo mu bice byose yigaruriye.

Ibikorwa byo guhiga abavuga Ikinyarwanda hirya no hino muri RDC, bashinjwa kuba abanzi b’igihugu nabyo biha imbaraga zidasanzwe M23.

Ibi bikorwa bituma bamwe mu basirikare bakuru muri FARDC b’aba-Rwandophones, bakora uko bashoboye bakihuza na M23.

Imvugo z’urwango zibasiye aba-Rwandophones muri politiki ya Congo, nazo ni intandaro yo gucika intege kw’abasirikare by’umwihariko abaturuka mu moko akoresha Ikinyarwanda.

Kuri iyi ngingo, Perezida Tshisekedi aherutse kubwira ikinyamakuru Le Monde ko hari abagambanyi mu Gisirikare cya FARDC.

Yagize ati ” Mu ngabo zacu harimo abahemu. Ntabwo ari ari abavuga Ikinyarwanda gusa, hari n’Abanyekongo bavuga izindi ndimi.”

Uyu mu Perezida yahaye umugisha isubizwaho ry’igihano cy’urupfu, ngo k’uko hari abasirikare bakuru bagambaniye Igihugu banga guhangana n’umwanzi, abandi baregwa guha amakuru M23 no gukorana n’u Rwanda.

FARDC n’abambari bayo bakomeje kwamburwa ibice

Ibya RD Congo na M23 bizaherera he ?

Ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo gikomezwa n’imitwe hafi 200 yitwaje intwaro ihabarizwa “umwe muri yo birumvikana neza ni M23, ufite imbaraga nyinshi cyane.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu bimwe by’i Burayi hamwe na raporo y’inzobere za ONU kuri DR Congo, bashinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rudahwema guhakana.

Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo ari ikibazo cy’Abanye-Congo bo ubwabo kandi ko nta ho ihuriye na cyo.

Ku wa 1 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yavuze ko kwikoreza u Rwanda umuzigo wa Congo ari nko kukwikoreza umurambo w’impyisi.

Yagize ati ” Umuzigo wa Congo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo, ntabwo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanyarwanda n’abayobozi b’u Rwanda, kandi bibaye igihe kinini, u Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini, ibintu birarambiranye.”

Uko urugamba ruhagaze kuri ubu ruri mu biganza bya M23. Imodoka z’intambara zikoreshwa ku butaka z’abacanshuro, SADC, Ingabo z’u Burundi, ntizishobora kugera mu bice byinshi bigenzurwa na M23.

Byagaragaye ko n’indege z’intambara koherezwa ku mirongo y’urugamba bitizewe kuko M23 ifite intwaro zigezweho.

Abasesenguzi bavuga ko igihe Tshisekedi azamenya ko adashobora gutsinda M23 binyuze mu kurasana, azegera Gen Makenga na bagenzi be bakaganira nk’uko badahwema kubimusaba, atari ibyo ashobora kuzisanga yasubiye mu Bubiligi.

Col John Nzenze wa M23 avuga ko nta musirikare wa FARDC wabitambika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW