Imodoka zitwara abagenzi ziracyari mbarwa muri Musanze

Bamwe mu batuye n’abagenda mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Musanze, bahamya ko Ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ari kimwe mu bidindiza iterambere ryabo kuko bahendwa n’ingendo abandi bakamara amasaha menshi bakora urugendo rw’amaguru kugira ngo bagere aho bagiye.

Ni kimwe mu bibazo byagarutsweho mu kugaragaza ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 n’ikigo gikora ubushakashatsi ku ivugururangamba rya Politike rigamije iterambere IPR-Rwanda.

Hagaragajwe ko hari igikwiye gukorwa mu koroshya ingendo kugira ngo nk’umujyi wa kabiri kuri Kigali urusheho gutera imbere.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Karere ka Musanze bwagaragaje ko 84,7% by’abatuye aka karere bagenda n’amaguru muri gahunda zabo zirimo zirimo ubucuruzi no kwaka serivisi zitandukanye.

Ntakirutimana Damien ucururiza muri Gare ya Musanze avuye i Nyakinama, avuga ko kuva saa mbiri z’ijoro utabasha kubona imodoka igucyura, batega moto kandi ngo zihenda kubi.

Ati “Iyo binyobeye ntega moto ya 1500 Frw, kugenda no kugaruka si 3000? Urumva umucuruzi yatanga amafaranga angana gutya inyungu ikava he? Dufite imihanda myiza ikibura ni imodoka zikora mu makaritsiye tuvamo.”

Nyiramajyambere Fortuné nawe ati ” Aho wakoresha 300Frw ku modoka moto ni 1000 Frw, ubwo ab’amikoro make ni uguhata inzira amaguru, bidusubiza inyuma mu iterambere kuko igihe ni amafaranga.”

IPR-Rwanda ivuga ko muri Musanze basanze umubare munini w’abaturage bagikora ingendo ndende n’amaguru, ariyo mpamvu bafata umwanya wo kuganira n’inzego z’ibanze n’abikorera gushakira hamwe igisubizo cyaborohereza ingendo aho bigoranye bagakora ubuvugizi.

Iti “ Mu bushakashatsi twakoze mu 2019 muri Mirenge itandukanye, twasanze abaturage benshi bigendera n’amaguru dushingiye ku makuru twabakuyemo, nyuma twicarana n’abayobozi bakatubwira imbogamizi zirimo mu miyoborere y’umujyi.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Musanze, Mugabukomeye Benjamin, avuga ko nk’umujyi wunganira Kigali utera imbere buri munsi hari byinshi ukeneye guhindura kugira ngo urusheho korohereza ingendo abawugenda mu bice bitandukanye.

Ati” Nk’abikorera dufatanyije n’ubuyobozi dukwiye gutekereza icyakorwa hakaboneka imodoka zijya mu bice bitandukanye by’umujyi mu masaha runaka abantu bakoroherwa n’ingendo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, nawe yemeza ko uburyo bw’ingendo butaranozwa neza hakurikijwe uburyo umujyi umaze gutera imbere.

Ati “ Ni ngombwa ko haboneka uburyo bwo kugenda rusange, abatega imodoka bakazibona biboroheye ahantu henshi hatandukanye, twazavugana na RURA kugira ngo turebe ko hari linye zimwe na zimwe baduha zafasha abaturage koroherwa n’ingendo.”

Akarere ka Musanze gatuwe n’abaturage bangana n’ibihumbi 476, 322, aho 84,7% by’abawutuye ubushakashatsi bwagaragaje ko bakora ingendo zabo n’amaguru, mu gihe 3,1% batega amagare, 1,5% batega moto, 1,2% bakagenda n’imodoka zabo naho 5,7% bagakorera mu ngo zabo.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze abikorera na IPR-Rwanda bicaye hamwe bashaka igisubizo cy’iki kibazo

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 

UMUSEKE.RW i Musanze