Imyuzure ishobora kwibasira abaturiye imigezi mu Rwanda

Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board) cyaburiye abanyarwanda baturiye imigezi, ko bashobora kwibasirwa n’imyuzure muri ibi bihe by’imvura.

Itangazo ryasohowe na Rwanda Water Resources Board kuri uyu wa 30 Mata 2024, rivuga ko bitewe n’imvura nyinshi iteganyijwe kugwa mu cyumweru cya mbere cya Gicurasi 2024, hitezwe imyuzure ishobora kwibasira ibice byegereye imigezi imwe n’imwe.

Rikomeza rivuga ko imigezi bigaragara ko ishobora guteza imyuzure ari Sebeya, Karambo, Nyabahanga, Kabirizi, Nyabarongo, Mwogo, Mukungwa, Rubyiro na Cyagara.

Hakiyongeraho imigezi yo mu muhora wa Vunga n’ imyuzi yo mu gace k’ibirunga mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Abaturiye iyi migezi bakaba basabwe kwitwararika birinda kwegera
inkengero z’imigezi, byaba ngombwa bakimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi kivuga ko gukomeza gukurikiranira hafi
imigezi ishobora guteza imyuzure no gutangira amakuru ku gihe.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iherutse itangaza ko imvura imaze iminsi igwa, yahitanye abantu 10 barimo abantu batatu yahitanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri barimo babiri bagwirirwe n’inkangu n’undi umwe wakubiswe n’inkuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Phillippe aganira na RBA yashimangiye ko imvura imaze iminsi igwa itandukanye n’isanzwe igwa mu gihe cy’itumba.

Ati “Imvura ikomeje kugwa mu gihugu hose kuko nko mu minsi ibiri ishize iyaguye nyinshi yaguye mu Karere ka Bugesera ariko no mu mujyi wa Kigali yagezeyo… Mu munsi 10 irangiye twabuze ubuzima bw’abantu bageze ku 10.”

- Advertisement -

Ibipimo by’ Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Iteganyagihe , Meteo Rwanda, bigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 (kuva taliki ya 1 kugeza ku ya 10), hateganyijwe ko imvura izakomeza kugwa, aho imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 40 na 200 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Iki kigo kikavuga ko ahantu hashobora kuzibasirwa ari mu ntara y’Amajyarugu, iy’ Amajyepfo n’iy’lburengerazuba, ibyerekana ko abanyarwanda bakwiriye kuba maso.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW