Kamonyi: Kwiyunga n’Ababiciye byatumye babohoka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Hitirema Cyprien wangirijwe Imitungo ubu asabana na Nzavugimana Jean Baptiste wamusahuye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa  Gacurabwenge bibumbiye mu matsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa baravuga ko kwiyunga n’ababahekuye byatumye babohoka ku mutima bava mu bwigunge.

Abavuga ibi ni abatuye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge.

Aba baturage  barimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,  ababiciye ndetse n’ababasahuye imitungo.

Aba bavuga  ko mbere yuko bahabwa inyigisho z’Ubumwe n’ubudaheranwa  n’Umuryango wa Gikirisitu wita ku Isanamitima(CARSA)  bahoraga mu gahinda kenshi.

Bakavuga ko  babangamirwaga no kubona ababahemukiye babana umunsi ku munsi mu Mudugudu.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Hitirema Cyprien, avuga ko Jenoside yamwiciye ababyeyi be, uwo baturanye asahura imitungo ababyeyi be basize.

Hitirema yabwiye UMUSEKE ko yacaga ku irembo ry’uwabasahuye ntibasuhuzanye.

Avuga ko  yaje kumenya amakuru ko hari umuryango wa Gikirisitu ufasha abafite ibikomere batewe n’ingaruka za Jenoside.

Ati “Nigiriye Inama yo kwishora mu biyobyabwenge kuko numvaga narazinutswe Ubuzima, byagera mu bihe byo Kwibuka nkajya mu buriri.”

- Advertisement -

Uyu muturage avuga ko ibi bibazo byamutwaye igihe kinini, ariko CARSA imushyira mu matsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa ababarira uwabasahuye imitungo ndetse amuhuza  n’uwo Muryango wa Gikirisitu.

Nzavugimana Jean Baptiste wangije imitungo    avuga ko icyaha cyo gusahura imitungo  yagihaniwe akora n’imirimo nsimburagifungo ifitiye Igihugu akamaro, ariko agarutse mu rugo akagira  ipfunwe no guhuza amaso n’uyu muryango yahemukiye.

Ati “Nabaye rusahuriramunduru mpemukira Umuturanyi, ngira amahirwe Hitirema ava ariwe umuhuza na CARSA iramufasha gusaba imbabazi.”

Akomeza ati “Twarahuguwe bituma ntinyuka gusaba mugenzi wanjye imbabazi maze kuzisaba aransonera  imitungo nasahuye ubu tubanye nk’abavandimwe.”

Umuyobozi w’Umuryango wa Gikirisitu wita ku Isanamitima Mbonyingabo Christophe avuga ko mu Mirenge umunani  yo mu Karere ka Kamonyi bakoreramo, bahafite abaturage barenga 1300 bafasha muri gahunda yo gusaba imbabazi no kuzitanga  bifashishije inyigisho z’Ubumwe n’ubudaheranwa.

Ati “Amatsinda duhugura tuyahaya amasomo yo gusaba imbabazi no kuzitanga tukaboroza n’Inka imwe Uwahemutse n’uwo yahemukiye basangiye.”

Mbonyingabo akavuga ko ubu barimo no gukorana n’ibigo by’amashuri 15 byo muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko  inyigisho uyu muryango utari uwa Leta CARSA  utanga, umaze guha abaturage zatanze Umusaruro ufatika wo kunga abanyarwanda, kuko bawurebera mu bikorwa by’iterambere aba baturage bagezeho.

Ati “Usibye ibikorwa by’iterambere, izi nyigisho zatumye n’imanza z’imitungo yangijwe muriJenoside tubasha kuzirangiza neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko nta manza z’abangije Imitungo basigaranye kugeza ubu kuko bamwe mu bari bafite amikoro bishyuye banyirayo, abandi basaba imbabazi abo bangirije.

Mu Karere ka Kamonyi Umuryango CARSA uhafite abagenerwabikorwa barenga 1300.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi