King James aravugwaho ubwambuzi bw’ibihumbi 30$

Ruhumuriza James uzwi nka King James mu muziki, uwitwa Pastor Blaise Ntezimana, aravuga ko yamwambuye ibihumbi 30$ yamuhaye ngo bafatanye ubushabitsi, undi akayakubita umufuko.

Ni mu ntabaza uyu Ntezimana yanyujije ku rubuga rwa X, aho yasabaga Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ngo kumufasha muri ako karengane yagiriwe.

Ntezimana avuga ko mu 2021 aribwo yahaye King James ibihumbi 30$ ngo bakorane bizinesi yari yaratangiye yo gukora no gutunganya ifu yo mu bigori, Kawunga.

Avuga ko ibyo yumvikanye na King James bitubahirijwe n’amafaranga ntaya musubize, kandi ngo yayamuhaye ayagujije muri Banki yo muri Sweden aho atuye.

Ati ” Kuva icyo gihe, kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya bank hiyongereyeho n’inyungu”

Yakomeje avuga ko yasiragiye muri RIB inshuro nyinshi, ari nako atanga amafaranga y’indege n’abunganizi mu mategeko ariko ikibazo ntikirangire.

Ati ” Kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.”

Mu butumwa bwo kuri X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatshimima Abdallah, yinjiye muri iki kibazo, asaba urubyiruko kutarangazwa na Ntezimana watabaje Perezida Kagame.

Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko uyu Ntezimana asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, bombi akaba yarabaganirije.

- Advertisement -

Yavuze ko ibyo bihumbi 30 by’amadorali yayamuhaye nta masezerano bagiranye, nyuma bakorana Buzinesi irahomba.

Yemeje ko yavuganye n’uwo Blaise urega King James ko ndetse yanicaranye na King James urengwa.

Ati “King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubushuti yanze. Ajye mu butabera”.

Ku murongo wa Telefone, umuhanzi King James yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo amuzi ko ibibazo bagiranye bizarangizwa n’ubutabera.

Yagize ati” Ndumva twategereza ubutabera kuko nicyo gisubizo natanga.”

King James yahamirije UMUSEKE ko Pastor Blaise Ntezimana ari we wajyanyeikirego mu butabera.

THIERRY MUGIRANEZA/ UMUSEKE.RW