Korea: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Korea ,kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2024, bibutse  ku nshuro ya 30 Jenoside  yakorewe Abatutsi Mata 1994.

Ni umuhango wabereye kuri Ambasade ya Korea  iri Seoul witabirwa n’abagera ku 120 barimo ab’Ambasaderi 55, abadiporomati batandukanye ,Minisitiri wungirije wa Korea, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu   n’inshuti z’u Rwanda .

Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea, Bakuramutsa Nkubito Manzi,yatangaje ko u Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo ,

Ati “U Rwanda rwari rwariyubatse  kandi iterambere ryarwo ni ibihamya by’icyemezo cyigoye rwafashe cy’ubumwe  n’Ubwiyunge.”

Ambasaderi Bakuramutsa yavuze ko amacakuru n’ivangura ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Minisitiri Wungirije Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Chung Byung-won, yatangaje ko ibihugu byombi byishimira amahoro amaze kugerwaho , n’ubufatanye n’ibihugu bya Afurika.

Ati “ URwanda rwariyubatse cyane kandi n’umuyobozi waryo uyu munsi ashyize  imbere gushyira hamwe kwa Afurika no guhanga udushya , kubera ko  abaturage bavuye mu mateka mabi , kuri ubu bateye imbere , bashaka ahazaza heza n’iterambere rirambye.”

Akomeza ati “ Korea n’u Rwanda bifite amateka ashaririye,ariko kuri ubu buri gihugu gifite amahoro .”

Yongeyeho ko Korea izakomeza gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

- Advertisement -

Abitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw’ikizere, rushimangira ko umucyo mu Rwanda wongeye kurasa.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bacanye urumuri rw’ikizere

UMUSEKE.RW