Kwibuka30: Itangishaka Blaise yasabye bagenzi be kurwanya abapfobya Jenoside

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukinnyi wo hagati mu kipe ya AS Kigali, Itangishaka Blaise, yasabye bagenzi be bakora umwuga wo gukina umupira w’amaguru, kwirinda kwijandika mu bikorwa byose byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guhera tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 4 Nyakanga, u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rw’u Rwanda, rukomeje kwibutswa kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gukumira ko yazagaruka ukundi.

N’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ntibatanzwe gutanga ubutumwa kuri bagenzi ba bo n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Itangishaka Blaise ukinira AS Kigali, yasabye bagenzi be kurushaho kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragara mu bikorwa bipfobya Jenoside.

Ati “Abakinnyi muri rusange, dukwiye gukomeza kwiga amateka yacu muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kandi tukirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byagaragara nk’ibipfobya Jenoside.”

Yakomeje asaba urubyiruko rugenzi rwe ko rukwiye kwigira ku mateka y’Igihugu, kugira ngo rurusheho gusobanukirwa.

Ati “Icyo urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka y’u Rwanda, ni ukureba aho rwavuye mu bihe nk’ibi na ho ruri ubu, bigatuma twiga kwimakaza Amahoro ndetse no kwigira ku byabaye tukarushaho kwiteza imbere no kwanga amacakubiri.”

Itangishaka yakomeje asaba bagenzi be n’Abanyarwanda muri rusange, kurushaho kwimakaza Amahoro no kwirinda ibikorwa biganisha ku Ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

“Kwimakaza Amahoro, Kwirinda ibikorwa biganisha ku Ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwigishanya amateka mabi yaturanze no kwirinda kuyasubiramo.”

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda muri rusange dukwiye kwimakaza umuco w’Ubumwe n’Amahoro ndetse no kwiteza imbere kugira ngo tutazasubira mu bihe bibi twagize.”

Blaise yakiniye amakipe arimo Marines FC na APR FC. Ubu ni umukinnyi w’Ikipe ya AS Kigali iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Mu Rwanda ubu habarwa Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside mu 1994 mu gihe cy’iminsi 100.

Blaise yasabye bagenzi be kureka kwijandika mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW